Mu gihe bisanzwe bizwi ko amacumbi (lodge) afite aho akorera hazwi, hari n’abayatanga binyuranyije n’amategeko, bakihisha mu ngo zabo batagaragaza ibirango cyangwa inyandiko zigaragaza ko batanga serivisi z’icumbi. Aho usanga inzu zubatse neza mu bikari bituje, ahari ubusitani cyangwa amazu y’abifite, aribyo bihindurwa amacumbi ariko ntihagire ikiranga ko ari lodge
Izi nzu ntizishyira ibirango ku marembo yazo, kandi nyirazo ntibatanga umusoro ku nyungu ziva mu micungire y’amacumbi. Icyumba kimwe gishobora gukodeshwa hagati y’ibihumbi 5 na 7 Frw, bigatuma binjiza amafaranga atari make, nyamara bikaba bikorwa rwihishwa.
Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bavuga ko aya macumbi atemewe yagiye aba indiri y’ubusambanyi bukabije, harimo n’ihohotera rikorerwa abana batarageza ku myaka y’ubukure. Bavuga ko abayakodesha bashobora no kuba abashakanye bacana inyuma, kuko ayo macumbi atagaragara nk’aho hatangirwa izo serivisi, bigatuma binjira batikanga.
Karemera Rodriguez, umwe mu bakora muri lodge yo mu gace ka Nyamirambo, yemeza ko ayo macumbi akorera mu ibanga ari yo akurura abantu benshi. Ati: “Abagore n’abakobwa bubatse baza gusambanira aha n’abasore bato. Baza batikanga, ntawe ubamenya kuko lodge iba mu gipangu nk’ahandi hose, umuntu akagira ngo ni usuye umuntu.”
Yongeraho ko hari n’igihe abantu binjira babiri, umwe akuze undi ukiri muto, bagakora ibyo bashaka ntawe ubahagaritse cyangwa ubabaza aho bavuye n’icyo bagiye gukora.
Byumvuhore Damascene, utuye i Kigali, avuga ko ayo macumbi atagira ibirango ari ho hantu abangavu benshi basigaye bangirizwa. “Umwana muto yinjira mu gipangu kimeze nk’urugo rw’abantu basanzwe, ntawe umenya icyo agiyemo. Uba wibwira ko asuye bene wabo, nyamara ahagiye ni lodge.”
Akomeza anenga ba nyir’izo nzu, abashinja kurangazwa n’inyungu aho kubahiriza amategeko. “Ukigera aho, urishyura, ntibagusaba icyangombwa, ntibanandika aho wavuye n’igihe ugiye kugenda. Icyo bashyize imbere ni amafaranga.”
Ibi byose bikomeje kugaragara mu gihe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iherutse gutangaza ko amacumbi yose atanga serivisi z’ubukerarugendo, kuva kuri hoteli kugeza ku macumbi aciriritse, agomba gutanga umusoro w’ubukerarugendo ungana na 3% y’amafaranga yakiriwe kuri buri cyumba.
Bamwe mu baturage barasaba inzego zibishinzwe gufatira ingamba zikomeye ibi bicumbi bikora mu buryo butemewe, kuko uretse kunyereza imisoro, binabangamira imibereho y’urubyiruko ndetse bikaba indiri y’ibikorwa binyuranyije n’amategeko n’indangagaciro.