Ikipe ya FC Barcelona iraza gukina na Inter Milan mu mukino utoroshye wo kwishyura wa UEFA Champions League.
Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Gicurasi 2025, ikipe ya FC Barcelona iraba yasuye ikipe ya Inter Milan mu gihugu cy’ubutaliyani. Ni umukino utoroshye bijyanye ni uko umukino ubanza wagenze.
Umukino ubanza wahuje aya amakipe yombi warangiye ikipe zombi zinganyije ibitego 3-3 mu mukino wabereye mu gihgu cya Esipanye.
Umutoza wa FC Barcelona, Hansi Flick, yavuze ko nta gitutu afite ariko ikipe ya Inter Milan bayizeho cyane ndetse ko baraza kurinda neza izamu ryabo neza.
Umutoza wa Inter Milan, Simone Inzaghi, yavuze ko uyu mukino araza guhereza abasore 2 inshingano zo gufunga rutahizamu wa FC Barcelona witwa Lamine Yamal kuko yabonye bidakozwe byamugora kwitwara neza.
Izi kipe 2 zigiye guhura zose zifite ibibazo bitoroshye ariko cyane FC Barcelona niyo ifite imvune z’abakinnyi kandi bari bamaze igihe bayifasha.
Ikipe ya FC Barcelona kugeza ubu ntibiremezwa neza niba rutahizamu Robert Lewandowisky araza gukina nubwo amaze iminsi akora imyitozo. Nubwo bimeze gutyo na myugariro wayo witwa Jules Kounde ntabwo ahari ndetse na Alejandro Balde ntawe arashidikanwaho.
Ku rundi ruhande ikipe ya Inter Milan nayo ntabwo yorohewe kuko rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cya Argentine, Lautaro Martinez ntabwo ahari ndetse na myugariro Benjamin Pavard.
Ikipe zombi ziteguye neza uyu mukino ukurikije ibyo abakinnyi bagenda batangaza ubona ko bitanga icyizere ndetse ko uyu mukino uraza kuba uryoheye ijisho.
Abakinnyi 11 ku mpande zombi bashobora kubanzamo
Kuri FC Barcelona
Szczesny, Eric García, Pau Cubarsí, Iñigo Martínez, Gerard Martín, Frenkie de Jong, Pedri Gonzalez, Dani Olmo, Lamine Yamal, Raphinha, Ferran Torres
Kuri Inter Milan
Sommer, Dumfries, Bisseck, Acerbi, Bastoni, Carlos Augusto, Barella, Çalhanoglu, Mkhitaryan; Mehdi Taremi and Thuram.