Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti, yamaze gutangaza ko azatandukana n’iyi kipe nyuma y’uyu mwaka w’imikino wa 2024/25, amenyesha ikipe ko igihango kiri hagati ye na yo kizahoraho iteka ryose.
Ibi bikubiye mu butumwa uyu mugabo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2024, asezera kuri buri wese babanye muri Real Madrid.
Carlo Ancelotti ugiye kujya gutoza Ikipe y’Igihugu ya Brésil, yagaragaje ko kuva yagera muri iyi kipe yo muri Espagne yagize ibihe byiza, ndetse atazibagirwa amajoro yose baraye bashaka intsinzi.
Ati “Uyu munsi tugiye kongera gutandukana, uyu munsi kandi mu mutima wanjye higanjemo ibihe byose twabanye kuri iyi nshuro ya kabiri nk’Umutoza wa Real Madrid. Ni imyaka ntazibagirwa, rwari urugendo rw’akataraboneka rwuzuyemo amarangamutima, ibikombe ndetse n’ishema ryo guhagararira abadukikije.”
“Ndashimira cyane Perezida Florentino Pérez, ikipe, abakinnyi banjye, abatoza bagenzi banjye, by’umwihariko abafana batumaga numva ndi umwe muri bo. Ibyo twageranyeho bizahora byibukwa na Real Madrid, si intsinzi gusa, ahubwo n’uburyo twatsindagamo. Amajoro twaraye muri Bernabéu ubwayo ni amateka muri ruhago.”
Uyu mutoza kandi w’imyaka 65, yasize avuze ko agiye kugerageza amahirwe ahanda, nubwo yari afite amasezerano agomba kuzarangira mu 2026.
“Ubu ngiye gutangira kugerageza amahirwe ahandi, ariko igihango mfitanye na Real Madrid kizahoraho iteka. Tuzongera tubonane.”
Florentino Pérez yavuze ko “Carlo Ancelotti ni umwe mu bagize umuryango wa Real Madrid uyu munsi ndetse n’ibihe byose. Dutewe ishema no kuba twaramugize nk’umutoza wadufashije kugera ku ntsinzi nyinshi kandi wagaragaje umwihariko wa Real Madrid nk’intangarugero.”
Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi, ari bwo uyu mutoza azatoza umukino wa nyuma muri iyi kipe, ubwo izaba ihura na Real Sociedad mu mukino w’umunsi wa nyuma wa Shampiyona ya Espagne.
Ancelotti yageze muri iyi kipe ku nshuro ya mbere mu 2013 ayisohokamo mu 2015, yongera kuyisubiramo mu 2021 kugeza uyu munsi.
Ari kumwe na yo yatwaye inshuro eshatu ibikombe bya UEFA Champions League na UEFA Super Cup; Ibya Shampiyona ya Espagne, Copa del Rey, Supercopa de España na FIFA Club World Cup abitwara gatatu; Mu gihe yatwaye kimwe cya FIFA Intercontinental Cup.