Uyu ni umwe mu bantu bazwi cyane mu ruhando rwa filime ku isi hose, yakinnye muri filime yakunzwe na benshi yitwa Money Heist cyangwa se Lacasa De Papel uyu mugabo w’Imisatsi myinshi yakinnye muriyi filime nk’Umukinnyi w’Imena agaragaza ubwenge buhambaye mu gutegura ndetse no gushyira mu bikorwa umugambi wo kwiba banki. Muriyi nkuru tugiye kurebera hamwe amateka ndetse n’Ubuzima bwa Alvaro Morte wammaye muri filime Lacasa de papel ku izina rya Professor.
Mu busanzwe amazina ye bwite ni Alvaro Morte Antonio Garcia, yabonye izuba tariki ya 23 mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka w’i 1975 yavukiye mu gihugu cya esipanye mu gace kitwa Algrecias, ni mu mujyi wa Cadiz mu majyepfo y’Igihugu cya Esipanye aka gace Professor aturukamo ni agace kari hafi y’Umugabane wa Afurika kakaba gahana imbibi n’Igihugu cya Maroke aho kuva muri Algrecias ujya muri Maroke ari urugendo rw’ibirometero 583Km ugiye n’Imodoka. Ni urugendo ruruta gato uruva I Kigali ujya mu mujyi wa Kampala aho ari ibirometero 510Km.
Mu rugendo rwe rwa mashuri, abanza yayize ku ishuri ribanza ry’ubugeni rya Cordoba riherereye mu majyepfo ya Esipanye, Nyuma yaho professor yaje gukomeza amashuri yisumbuye aho yize ibijyanye n’itumanaho nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye Professor yagiye kwiga ibijyanye n’ubuvanganzo mu ishuri rya Escuela Superie de Arte Dramatico de Cordoba aho yahasoreje amasomo ye mu mwaka w’i 1999, kuri iri shuri yaje kuhabonera buruse imwemerera kujya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Tampere mu gihugu cya Finland.
Mu mwaka w’i2011 Alvaro Morte cyangwa se Professor yaje gupimwa bamusangamo kanseri mu itako ry’ibumoso gusa nyuma y’igihe ari mu bitaro yaje kuvurwa arakira neza. Ubwo yari amaze gukira kanseri mu mwaka w’i2012 yaje guhita akina muri filime yise Bandolera. Nubwo uyu mugabo yabaye ikimenyabose ubwo yakinaga nk’umukinnyi w’Imena muri filime Lacasa de papel gusa ntabwo ariyo filime ya mbere yakinnyemo kuko muri 2007 aribwo yagaragaye muri filime ku nshuro ya mbere iyo filime ikaba yitwa Lola La Pelicula aho yakinnye muri iyi filime yitwa Rafael Torres. Nyuma yaho yakinnye mu zindi nka El Secreto de puerte Viejo mu mwaka w’i2014 yakinnyemo yitwa Lucas, n’izindi zigiye zitandukanye.
Nyuma yaho mu mwaka w’i 2017 nibwo Professor yaje guhura na Alex Pina amubwirako ashaka kumukinisha muri filime yarimo ategura yitwa Money Heist cyangwa se Lacasa de Papel. yamubwiyeko ashaka umugabo uri mu myaka ya 40 , ufite imisatsi myinshi kandi ushobora gukina agaragara nk’umunyabwenge bihambaye. Professor yaje kubyemera maze ibyakurikiyeho ni byo mu cyongereza bavuga ngo The rest is History cyangwa se ngo El Resto Es Historia mu Cyesipanyolo ariko kandi mu Kinyarwanda kinoze baravuga ngo ibyakurikiyeho ni Amateka.
Nyuma yuko iyi filime isohotse yahaye Professor igikundiro ku rwego ruhambaye bitewe n’uburyo yayikinnyemo agaragara ari umuhanga mu gupanga, gukoresha amayeri ndetse n’ubwenge bwinshi mu kwiba Banki afatanyije n’itsinda rye ryarimo abarimo Andrés de Fonollosa waruzwi nka Berlin, n’abandi batandukanye. Nyuma yo gukundwa cyane muriyi filime yaje kwegukana ibihembo bitandukanye nk’umukinnyi wahize abandi muri sinema mu gihugu cya esipanye twavugamo nkicyo yatwaye muri 2019 nka Best actor mu bihembo bya Union Awards, 2020 Best actor muri Platino Awards, 2020 Best actor muri Zapping Awards, 2021 Best Actor muri Ondas Awards, n’ibindi
Nyuma yo gukina muri filimke ya Lacasa de Papel , uyu mugabo yakinnye mu zindi filime zirimo; Immaculate, Lost and Found , The wheel of time, n’izindi nyinshi. Hirya ya sinema kuri uyu munsi Professor ni umwarimu muri kaminuza ya Tampere mu gihugu cya Finland aho yigisha ubuvanganzo ibi akaba abifatanya no gukina filime , Professor nta kintu na kimwe cyanditse ku mubiri we ibizwi cyane nka Tatto , ikindi kandi akaba avuga neza indimi ebyiri ; icyesipanyolo ndetse n’icyongereza.
Hirya yibi byose Professor arubatse , yarushinze n’umufasha we Bianca Clemente Imana yahaye umugisha urugo rwabo ndetse n’urukundo rwabo aho bafitanye abana babiri b’impaga Julieta na Leon. Uyu mugabo kandi ibijyanye no gukina filime bikaba bimwinjiriza agatubutse aho umutungo we kuri uyu munsi ubarirwa agaciro ka miliyoni 10$ za madorali ya amerika.



