igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Amateka ya Professor wakinnye muri Lacasa de Papel, burya yigeze no kurwara kanseri
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Amateka ya Professor wakinnye muri Lacasa de Papel, burya yigeze no kurwara kanseri
IMYIDAGADURO

Amateka ya Professor wakinnye muri Lacasa de Papel, burya yigeze no kurwara kanseri

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 28, 2025 8:08 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Uyu ni umwe mu bantu bazwi cyane mu ruhando rwa filime ku isi hose, yakinnye muri filime yakunzwe na benshi yitwa Money Heist cyangwa se Lacasa De Papel uyu mugabo w’Imisatsi myinshi yakinnye muriyi filime nk’Umukinnyi w’Imena agaragaza ubwenge buhambaye mu gutegura ndetse no gushyira mu bikorwa umugambi wo kwiba banki. Muriyi nkuru tugiye kurebera hamwe amateka ndetse n’Ubuzima bwa Alvaro Morte wammaye muri filime Lacasa de papel ku izina rya Professor.

Mu busanzwe amazina ye bwite ni Alvaro Morte Antonio Garcia, yabonye izuba tariki ya 23 mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka w’i 1975 yavukiye mu gihugu cya esipanye mu gace kitwa Algrecias, ni mu mujyi wa Cadiz mu majyepfo y’Igihugu cya Esipanye aka gace Professor aturukamo ni agace kari hafi y’Umugabane wa Afurika kakaba gahana imbibi n’Igihugu cya Maroke aho kuva muri Algrecias ujya muri Maroke ari urugendo rw’ibirometero 583Km ugiye n’Imodoka. Ni urugendo ruruta gato uruva I Kigali ujya mu mujyi wa Kampala aho ari ibirometero 510Km.

Mu rugendo rwe rwa mashuri, abanza yayize ku ishuri ribanza ry’ubugeni rya Cordoba riherereye mu majyepfo ya Esipanye, Nyuma yaho professor yaje gukomeza amashuri yisumbuye aho yize ibijyanye n’itumanaho nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye Professor yagiye kwiga ibijyanye n’ubuvanganzo mu ishuri rya Escuela Superie de Arte Dramatico de Cordoba aho yahasoreje amasomo ye mu mwaka w’i 1999, kuri iri shuri yaje kuhabonera buruse imwemerera kujya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Tampere mu gihugu cya Finland.

Mu mwaka w’i2011 Alvaro Morte cyangwa se Professor yaje gupimwa bamusangamo kanseri mu itako ry’ibumoso gusa nyuma y’igihe ari mu bitaro yaje kuvurwa arakira neza. Ubwo yari amaze gukira kanseri mu mwaka w’i2012 yaje guhita akina muri filime yise Bandolera. Nubwo uyu mugabo yabaye ikimenyabose ubwo yakinaga nk’umukinnyi w’Imena muri filime Lacasa de papel gusa ntabwo ariyo filime ya mbere yakinnyemo kuko muri 2007 aribwo yagaragaye muri filime ku nshuro ya mbere iyo filime ikaba yitwa Lola La Pelicula aho yakinnye muri iyi filime yitwa Rafael Torres. Nyuma yaho yakinnye mu zindi nka El Secreto de puerte Viejo mu mwaka w’i2014 yakinnyemo yitwa Lucas, n’izindi zigiye zitandukanye.

Nyuma yaho mu mwaka w’i 2017 nibwo Professor yaje guhura na Alex Pina amubwirako ashaka kumukinisha muri filime yarimo ategura yitwa Money Heist cyangwa se Lacasa de Papel. yamubwiyeko ashaka umugabo uri mu myaka ya 40 , ufite imisatsi myinshi kandi ushobora gukina agaragara nk’umunyabwenge bihambaye. Professor yaje kubyemera maze ibyakurikiyeho ni byo mu cyongereza bavuga ngo The rest is History cyangwa se ngo El Resto Es Historia mu Cyesipanyolo ariko kandi mu Kinyarwanda kinoze baravuga ngo ibyakurikiyeho ni Amateka.

Nyuma yuko iyi filime isohotse yahaye Professor igikundiro ku rwego ruhambaye bitewe n’uburyo yayikinnyemo agaragara ari umuhanga mu gupanga, gukoresha amayeri ndetse n’ubwenge bwinshi mu kwiba Banki afatanyije n’itsinda rye ryarimo abarimo Andrés de Fonollosa waruzwi nka Berlin, n’abandi batandukanye. Nyuma yo gukundwa cyane muriyi filime yaje kwegukana ibihembo bitandukanye nk’umukinnyi wahize abandi muri sinema mu gihugu cya esipanye twavugamo nkicyo yatwaye muri 2019 nka Best actor mu bihembo bya Union Awards, 2020 Best actor muri Platino Awards, 2020 Best actor muri Zapping Awards, 2021 Best Actor muri Ondas Awards, n’ibindi

Nyuma yo gukina muri filimke ya Lacasa de Papel , uyu mugabo yakinnye mu zindi filime zirimo; Immaculate, Lost and Found , The wheel of time, n’izindi nyinshi. Hirya ya sinema kuri uyu munsi Professor ni umwarimu muri kaminuza ya Tampere mu gihugu cya Finland aho yigisha ubuvanganzo ibi akaba abifatanya no gukina filime , Professor nta kintu na kimwe cyanditse ku mubiri we ibizwi cyane nka Tatto , ikindi kandi akaba avuga neza indimi ebyiri ; icyesipanyolo ndetse n’icyongereza.

Hirya yibi byose Professor arubatse , yarushinze n’umufasha we Bianca Clemente Imana yahaye umugisha urugo rwabo ndetse n’urukundo rwabo aho bafitanye abana babiri b’impaga Julieta na Leon. Uyu mugabo kandi ibijyanye no gukina filime bikaba bimwinjiriza agatubutse aho umutungo we kuri uyu munsi ubarirwa agaciro ka miliyoni 10$ za madorali ya amerika.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Yiyemeje kuboneza urubyaro nyuma yo kubyara abana 102 ku bagore 12
Next Article Rutsiro: Umugabo yagwiriwe n’ibuye arapfa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Rachel Gupta yambuwe ikamba rya Miss Grand International 2024 kubera kudasohoza inshingano ze
May 29, 2025
Ubukerarugendo bushingiye ku nama bukomeje guhesha ishema Kigali n’u Rwanda
May 29, 2025
U Rwanda mu rugamba rwo kwakira isiganwa mpuzamahanga rya Formula One, ruhanganye na Marocco na Afurika y’Epfo
May 29, 2025
Uburyo umubyeyi yafasha umwana we kwiga kuvuga no gutyaza ururimi
May 29, 2025
Perezida Museveni ashinja Leta ya RDC uruhare mu kudatekana k’u Burasirazuba bw’igihugu
May 29, 2025

You Might Also Like

IMYIDAGADURO

Bull Dog yasabye Perezida Kagame kuzamugurira itike yo kureba umukino wa Arsenal mu gihe izaba yageze ku mukino wanyuma

Umuraperi w’Umunyarwanda Bull Dog yasabye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kumugurira itike imujyana i Munich, mu gihe Arsenal yaramuka igeze…

1 Min Read
IMYIDAGADURO

Umuhanzi The Ben na Diamond Platnumz bagiye kongera guhurira ku rubyiniro mu gitaramo gikomeye

Mu gitaramo kidasanzwe kizabera muri Uganda, abahanzi The Ben na Diamond Platnumz bagiye kongera guhurira ku rubyiniro, mu gitaramo gikomeye…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Nyina wa Beyoncé arwaye indwara ya kanseri y’ibere

Tina Knowles umubyeyi wa Beyoncé yavuze uko yaje kurwara kanseri y'ibere n'uko yaje kwivuza akaza gukira. Ku nshuro ya mbere…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Jose Chameleone uri mu Rwanda yashimye Perezida Kagame

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Jose Chameleone, uri mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo gikomeye kibera muri Kigali Universe kuri uyu wa…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?