Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, nyuma y’imyaka 45 y’umubano mubi ushingiye kuri politiki ya dipolomasi, bongeye kwicarana ku meza y’ibiganiro byagutse kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025.
Ibi biganiro byabereye mu bwami bwa Oman, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran. Ni intambwe nshya mu rugendo rugoye rw’izi mpande zombi zari zaramaze imyaka myinshi mu ntambara y’amagambo no kutizerana.
Intambara y’amagambo yageze ku iherezo?
Bivugwa ko Perezida Donald Trump wa Amerika yari yarigeze gutanga icyifuzo ko ibi biganiro byakorwa mu buryo butaziguye, ariko Iran icyo gihe yasabye ko bigomba gukorwa binyuze mu buryo buziguye. Gusa kuri iyi nshuro, impande zombi zahuriye ku meza y’ibiganiro.
Iran yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Abbas Araghchi, naho Amerika ihagarariwe n’intumwa yayo mu burasirazuba bwo hagati Steve Witkoff.
Ni ubwa mbere Amerika na Iran bagiranye ibiganiro by’ako kanya kuva mu 2018, ubwo Amerika yisubiraga ku masezerano bari baragiranye ajyanye no guhagarika gahunda ya Iran yo gukora intwaro za kirimbuzi.
Amateka y’amasezerano yahagaritswe
Ibiganiro bya mbere hagati ya Iran na Amerika byatangiye mu 2015, ubwo Perezida Trump yari amaze kwinjira mu biro bya White House. Muri ibyo biganiro, Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo byasabaga Iran guhagarika gahunda yayo y’iterambere ry’intwaro kirimbuzi, nayo igasabwa koroherezwa mu bijyanye n’ibihano yafatirwaga.
Gusa, ubwo Trump yafataga icyemezo cyo kwikura muri ayo masezerano, ibintu byarushijeho gukara, Iran ikomeza gushidikanya ku bushake bwa Amerika bwo kugirana ibiganiro binyuze mu mucyo.
Haba hari icyizere?
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Reuters avuga ko Iran yagiye mu biganiro yitwararitse cyane, kubera amateka y’ubwumvikane buke hagati yayo na Amerika, cyane cyane ubwo Trump yagaragazaga amagambo akomeye y’uko ashobora kuyitera, mu gihe itareka gahunda yayo yo gukora intwaro zirimo ubumara.
Nubwo bimeze bityo, Minisitiri Araghchi, ubwo yageraga muri Oman ku wa Gatandatu mu gitondo, yavuze ko impande zombi ziteguye kugera ku bwumvikane “bushingiye ku mucyo no ku bwuzuzanye.”