Ku wa 9 Mata 2025, sosiyete y’Abanyamerika Alphamin yatangaje ko igiye kongera gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’itini ku birombe bya Bisie, biherereye muri Walikale, Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko abarwanyi ba M23/AFC bavuye muri ako gace, nk’uko byemejwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga.
Massad Boulos, intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika, yavuze ko Alphamin yatewe inkunga ngo isubukure ibikorwa, mu rwego rwo guteza imbere amahoro n’ubukungu bw’akarere.
Alphamin yari yarahagaritse ubucukuzi muri Werurwe kubera umutekano mucye. Isubukurwa ry’ibi bikorwa ritezweho kuzahura ubukungu bw’akarere ka Walikale n’imibereho y’abahatuye.