Kuwa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025, Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko yamaze kwakira imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda. Iyi gahunda igamije gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Boulos yavuze ko yishimiye iyo mbanzirizamushinga, avuga ko ari intambwe ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho mu masezerano y’amahame y’ibanze yasinyiwe i Washington D.C. ku wa 25 Mata 2025. Yongeraho ko yizeye ko impande zombi zizakomeza kwiyemeza kugera ku mahoro arambye.
Nyuma yo gushyikirizwa iyo mbanzirizamushinga, biteganyijwe ko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, azahura na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC. Muri uwo mubonano bazaganira ku nyandiko ihuriweho, hagamijwe kuyinoza mbere yo kugera ku masezerano ya nyuma.
Hashize ibyumweru bibiri u Rwanda na RDC basinye amasezerano agena amahame y’ibanze yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Karere k’Afurika y’Ibiyaga Bigari. Aya masezerano yasinyiwe i Washington D.C. ku wa 25 Mata 2025, ahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na Thérèse Kayikwamba Wagner wa RDC, ku bufatanye na Marco Rubio nk’umuhuza.
Aya masezerano y’ibanze agizwe n’ingingo esheshatu zirimo: kurengera ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu, kunoza umutekano, ubufatanye mu by’ubukungu, gucyura impunzi, guhuza ibikorwa bya MONUSCO n’ingabo z’akarere, ndetse n’uburyo bwo gutegura amasezerano y’amahoro nyir’izina.
Amerika yasobanuye ko mbere y’uko hagera ku masezerano ya nyuma, ibihugu byombi bigomba kuganira no kumvikana ku ngingo z’ingenzi. Muri izo harimo ko RDC izakemura burundu ikibazo cya FDLR n’ibindi bibazo by’umutekano, ndetse ikanashyira mu bikorwa amavugurura ya politiki n’imiyoborere mu gihugu. Impande zombi kandi zizagirana amasezerano yihariye y’ubukungu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Trump ateganya kwakira Perezida w’u Rwanda na mugenzi we wa RDC muri White House mu gikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano ya nyuma. Ibi biteganyijwe kuba mu mezi abiri ari imbere, aho hitezwe ko n’abandi bayobozi b’ibihugu bagize uruhare mu biganiro bazatumirwa.
Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iki gikorwa, kuwa 30 Mata 2025, Massad Boulos yahuye i Doha muri Qatar n’intumwa zaturutse mu Rwanda, RDC, Togo n’u Bufaransa. Ibiganiro byibanze ku gushimangira umutekano mu Burasirazuba bwa Congo no gushyigikira imishyikirano hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23/AFC.