igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Angela Merkel yaburiye u Burayi ku ngaruka zo gufunga imipaka n’abimukira
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Angela Merkel yaburiye u Burayi ku ngaruka zo gufunga imipaka n’abimukira
AMAKURUMU MAHANGA

Angela Merkel yaburiye u Burayi ku ngaruka zo gufunga imipaka n’abimukira

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 26, 2025 3:03 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Angela Merkel, wabaye Chancelière w’u Budage, yavuze ko gufunga imipaka no gukumira abimukira bishobora gushyira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu kaga gakomeye. Ibi yabitangaje nyuma y’uko u Budage butangaje ingamba zikomeye zo guhagarika abimukira binjira mu gihugu

Merkel yikije cyane ku cyemezo cye cyo gufungura imipaka mu 2015 na 2016, aho u Budage bwakiriye abimukira barenga miliyoni, benshi baje baturutse mu bihugu byugarijwe n’intambara n’ibibazo by’ubukene. Icyakora, kuri ubu ibintu byarahindutse.

Minisitiri w’Umutekano w’u Budage, Alexander Dobrindt, yatangaje ko ibiro bishinzwe kwakira abasaba ubuhungiro ku mipaka byahagaritswe, bivuze ko abashaka kwinjira mu Budage ngo basabe ubuhungiro batagifite ayo mahirwe. Ibi byatumye abashaka kwinjira banyuranyije n’amategeko bahura n’imbogamizi zikomeye.

Angela Merkel avuga ko izi ngamba zinyuranye n’indangagaciro za EU, zirimo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu. Mu gitabo aherutse gusohora yise Freedom, yatanze impuruza ko niba ibihugu bya EU bidashyira hamwe mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira, bishobora gutuma u Burayi busenyuka.

Nyuma y’aya mabwiriza mashya, inzego z’umutekano mu Budage zavuze ko umubare w’abantu bagerageza kwinjira mu gihugu wikubye inshuro nyinshi, bikaba bigoye ko barinda umutekano. Abapolisi bagera ku bihumbi bitatu bongewe ku mipaka, biyongera ku bandi ibihumbi 11 basanzwe bahari, ariko na bo ntibahagije nk’uko abasesenguzi babigaragaza.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Coach Gaël umaze kumenyekana nk’umwe mu bashoramari bakomeye mu Rwanda yateguje igitaramo azazanamo Chris brown
Next Article Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ntiyumva uko u Budage bwoherereje Uganda Ambasaderi mugufi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

AFC/M23 yahakanye imibare yatangajwe na Leta ya Congo ku bapfiriye mu rugamba rwo gufata Goma
May 31, 2025
U Rwanda rugiye kubaka amashuri y’icyitegererezo yigisha ikoranabuhanga harimo na Drone
May 31, 2025
“Mbere yo gufungura urugi, banza witegure” Trump abwira Macron wakubiswe n’umugore we
May 31, 2025
Amavubi yerekeje muri Algeria gukina imikino ya gicuti yo kwitegura Gikombe cy’Isi cya 2026
May 31, 2025
Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bakekwaho kwiba umunyamisiri

Abagabo babiri bo mu kigero cy’imyaka 25 na 37 batawe muri yombi na Polisi y’Umujyi wa Kigali bakekwaho icyaha cyo…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Donald Trump yavuze ko atazi igihugu cya Congo

Perezida Donald Trump yakoze mu jisho Abanyekongo atangaza ko atazi icyo Congo ari cyo usibye kuba yumva ko abantu benshi…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Kim Kardashian na Taylor Swift rwabuze gica muri Hollywood

Umunyamideli Kim Kardashiam ahanganiye umwanya na Taylor Swift muri filime iri gutegurwa yitwa 'The Bodyguard' Iyi ni filime yasubiwemo bakaba…

1 Min Read
AMAKURU

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique bagiye gusimbuzwa

Abasirikare n'abaporisi bitegura kujya mu butumwa bw'amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado ho muri Mozambique, bahawe impanuro n'Umugaba Mukuru w’Ingabo…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?