Angela Merkel, wabaye Chancelière w’u Budage, yavuze ko gufunga imipaka no gukumira abimukira bishobora gushyira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu kaga gakomeye. Ibi yabitangaje nyuma y’uko u Budage butangaje ingamba zikomeye zo guhagarika abimukira binjira mu gihugu
Merkel yikije cyane ku cyemezo cye cyo gufungura imipaka mu 2015 na 2016, aho u Budage bwakiriye abimukira barenga miliyoni, benshi baje baturutse mu bihugu byugarijwe n’intambara n’ibibazo by’ubukene. Icyakora, kuri ubu ibintu byarahindutse.
Minisitiri w’Umutekano w’u Budage, Alexander Dobrindt, yatangaje ko ibiro bishinzwe kwakira abasaba ubuhungiro ku mipaka byahagaritswe, bivuze ko abashaka kwinjira mu Budage ngo basabe ubuhungiro batagifite ayo mahirwe. Ibi byatumye abashaka kwinjira banyuranyije n’amategeko bahura n’imbogamizi zikomeye.
Angela Merkel avuga ko izi ngamba zinyuranye n’indangagaciro za EU, zirimo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu. Mu gitabo aherutse gusohora yise Freedom, yatanze impuruza ko niba ibihugu bya EU bidashyira hamwe mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira, bishobora gutuma u Burayi busenyuka.
Nyuma y’aya mabwiriza mashya, inzego z’umutekano mu Budage zavuze ko umubare w’abantu bagerageza kwinjira mu gihugu wikubye inshuro nyinshi, bikaba bigoye ko barinda umutekano. Abapolisi bagera ku bihumbi bitatu bongewe ku mipaka, biyongera ku bandi ibihumbi 11 basanzwe bahari, ariko na bo ntibahagije nk’uko abasesenguzi babigaragaza.