Ku mbuga nkoranyambaga, Annette Murava, ntasiba kugaragaza ko akumbuye ndetse akunda umugabo we Bishop Gafaranga, nubwo aherutse gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha birimo icyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye n’icyo kumukubita no kumukomeretsa.
Bishop Gafaranga yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera ku wa 23 Gicurasi 2025 mu gihe ategereje kuburana mu mizi.
Icyakora nubwo umugabo we ategereje kuburana mu mizi afunze, Annette Murava we ku mbuga nkoranyambaga akomeje kugaragaza ko amukunda.
Uyu mugore abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aherutse kwandika amagambo agira ati “Imana iri muri iyi nkuru, sengesho ryanjye, umutima wanjye n’ibitekerezo byanjye biri kumwe nawe.”
Murava ni we wareze umugabo we Bishop Gafaranga avuga ko ku wa 29 Mata 2025 yamukubise amavi mu nda, akanamuniga kugeza ataye ubwenge.
Uretse iki cyo gukubitwa, yagaragarije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ko asanzwe ahohoterwa n’umugabo we yaba mu magambo no mu bikorwa by’umwihariko mu gihe cy’amabanga y’urugo.
Nyuma yo gutanga ikirego, Bishop Gafaranga yahise atabwa muri yombi atangira gukurikiranwa, icyakora nkuko Annette Murava yabigarutseho mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha, yaje kujya kumusura baraganira amusaba imbabazi.
Nyuma yo gusabwa imbabazi Murava yashatse guhagarika ikirego nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiye Ubushinjacyaha ku wa 10 Gicurasi 2025.
Yavuze ko nyuma yo gutanga ikirego yicaranye n’umugabo we bakaganira akamusaba imbabazi.
Ati “Mu by’ukuri nyuma yo kubagezaho ikirego, twaricaye turaganira ansaba imbabazi nanjye ndazimuha. Nkaba musabiye imbabazi, mbasaba ko mwarekera aho gukurikirana ikirego mu butabera, nkaba nanabasaba ko bishobotse mwamurekura.”
Ubwo yari mu ibazwa mu Bushinjacyaha ku wa 15 Gicurasi 2025, Murava yabwiye Umushinjacyaha ko yemeye gusabira imbabazi umugabo we kuko ibibazo bari baragiranye byarangiye.
Mu bisubizo yahaye Umushinjacyaha, bivugwa ko yatangiye guhohoterwa nyuma y’amezi atanu gusa akoze ubukwe, hari aho yagize ati “Iyo byabaga yansabaga imbabazi nkazimuha ntibijye hanze. Ubu byamenyekanye rero si bwo nahinduka ngo ndeke gutanga imbabazi.”
Nubwo ariko Murava yahaye imbabazi umugabo we, ntabwo yabihurijeho n’umubyeyi we utarigeze azemera ubwo yabazwaga mu Bushinjacyaha ku wa 15 Gicurasi 2025.
Uyu mubyeyi uvuga ko yamenye ibibazo by’umwana we, avuga ko atakwemera izo mbabazi kuko ukurikiranyweho ibyaha ntaho yigeze yandika yemera amakosa ngo anasabe imbabazi ndetse anagaragaza uko yiteguye gukosora amakosa yakoze.