Mu mukino wa 1/4 wahuje APR FC na Police byarangiye iyi kipe igera ku mukino wa nyuma aho igomba gutegereza uzava hagati ya Mukura na Rayon Sport.
APR FC yatsindiye itike yo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2025, nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza. Uyu mukino wabaye nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza, bityo APR FC ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1. ibayhise biyihesha itike iyigeza ku mukono wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.
Undi mukino wa 1/2 uteganyijwe guhuza Rayon Sports na Mukura Victory Sports, aho uratangira saa moya n’igice z’umugoroba (19:30). Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino wabanje, bityo umukino wo kwishyura ukaba ariwo uzagena ikipe izahura na APR FC ku mukino wa nyuma.
Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, naho uwo guhatanira umwanya wa gatatu uzakirwa ku wa Gatandatu. APR FC ubu niyo kipe yonyine ifite ibikombe byinshi aho ifite ibikombe bigera kuri 13 byose aho ikurikiwe na Rayon Sport nayo ifite ibikombe 10 mukugira ibikombe byinshi.

