igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: APR WVC yatsinze club féminin de carthage mu gikombe cya afurika
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > Uncategorized > APR WVC yatsinze club féminin de carthage mu gikombe cya afurika
Uncategorized

APR WVC yatsinze club féminin de carthage mu gikombe cya afurika

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 3, 2025 6:09 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR Women Volleyball Club (APR WVC), yatangiye neza irushanwa nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, itsinda Club Féminin de Carthage (CFC) yo muri Tunisia ku maseti 3-1 (18-25, 26-24, 25-23, 25-22).

Uyu mukino wabereye i Abuja muri Nigeria kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025. APR WVC yatangiye igorwa, itsindwa iseti ya mbere ku manota 18-25. Gusa yagaruye imbaraga itsinda iseti ya kabiri 26-24, ikomeza no gutsinda iya gatatu 25-23. Iseti ya kane yabaye iya nyuma ubwo APR WVC yayegukanaga 25-22, bityo ikatisha itike y’insinzi ku maseti 3-1.

Amakipe ahagarariye u Rwanda

APR WVC iri mu itsinda A, hamwe na CFC yo muri Tunisia, NCS yo muri Nigeria, na MKE yo muri Cameroun.

Indi kipe ihagarariye u Rwanda, Police WVC, iri mu itsinda D, hamwe na Kenya Pipeline (Kenya), OMD (Côte d’Ivoire), na LTV (Cameroun). Police WVC izakina umukino wayo wa mbere ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, izahura na Kenya Pipeline.

Iri rushanwa rya Afurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ryatangiye ku wa Kane, rikazakomereza ku mikino ikomeye izahuza amakipe akomeye ku mugabane.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abaturage 28 bafunzwe bazira gutera umuturage bamushinza kubaroga
Next Article Musanze: Umuturage yabyutse asanga insina ze bazararitse
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Louise Mushikiwabo yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba kumenya kwihitiramo abafatanyabikorwa babibereye
May 20, 2025
Perezida wa Sena ya RDC, Michel Sama Lukonde yasabye Kabila uri mu buhungiro kwitaba
May 20, 2025
Byinshi wamenya ku ndirimbo ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie na Diamond igiye kujya hanze vuba
May 20, 2025
Trump yongeye kugaragaza ko kuganira na Zelensky ku kibazo cy’intambara igihugu cye gihanganyemo n’u Burusiya bigoye
May 20, 2025
CNDD-FDD Yashinjwe guha umwanya ubujiji mu gihugu
May 20, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUncategorized

RIB yataye muri yombi umugore ukurikiranyweho kwica uruhinja yari amaze kubyara

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugore witwa Abizera Marie Assoumpta w’imyaka 27, ukomoka mu Karere ka Muhanga,…

2 Min Read
Uncategorized

Mu Bushinwa: Indege zitagira abapilote (Drone) zemerewe gutwara abagenzi

Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili mu Bushinwa (CAAC) cyahaye uburenganzira indege zitagira abapilote bwo gukora akazi ko gutwara abantu nk’uko…

1 Min Read
Uncategorized

Rubavu: Umugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye amazemo iminsi ibiri yose

Umugabo ukomoka mu Karere ka Rwamagana yasanzwe mu nzu icumbikira abantu (Lodge) yo mu Karere ka Rubavu yapfuye, Ubuyobozi bw’Akarere…

2 Min Read
Uncategorized

Munyakazi Sadate: “Nigeze gukena kugera n’aho ngurisha intebe zo mu nzu” yatanze amasomo kubashaka gutera imbere

Umunyemari w’Umunyarwanda, Munyakazi Sadate, uzwi cyane mu bijyanye n’ubucuruzi no gushora imari, yatangaje ko nubwo ubu abarirwa mu baherwe bo…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?