igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yagaye abagifite ingenga bitekerezo ya jenoside
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yagaye abagifite ingenga bitekerezo ya jenoside
AMAKURU

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yagaye abagifite ingenga bitekerezo ya jenoside

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 9, 2025 4:40 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Cardinal Kambanda yanenze amahanga yishakira inyungu aho kwimakaza ukuri no gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Hashize imyaka myinshi imiryango mpuzamahanga itanga impuruza zerekana ko mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari na Afurika y’Iburasirazuba hakigaragara imvugo z’urwango n’imyitwarire ishobora gusubiza abantu mu mateka mabi ya Jenoside. Gusa, abantu bamwe bakomeje kubipfukirana babihisha inyuma y’ibibazo bya politiki, aho kubifatira ingamba.

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje akababaro ko umuntu yicwa cyangwa agirirwa nabi ku mpamvu atahisemo, ahubwo yagenwe n’Imana. Yagize ati:
“Nta muntu uhitamo umuryango avukamo, ni Imana iwumugenera. Iyo rero umuntu ahigwa cyangwa yicwa azira uko yavutse, biba ari nko guhinyuza Imana ubwayo.”

Cardinal Kambanda yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni, abenshi bicwa urw’agashinyaguro bazira urwango rwacengejwe n’abakoloni, rukanakomezwa n’amacakubiri yari mu Rwanda. Abagize amahirwe yo kurokoka ntibigeze babasha guherekeza ababo, ari na yo mpamvu abanyarwanda bafata iminsi 100 yo kubibuka buri mwaka guhera ku wa 7 Mata.

Yashimangiye ko amahanga yagombye kuba yarakuye isomo kuri ayo mateka, ariko akenshi arangazwa n’inyungu zayo aho gukurikiza ukuri. Ati:
“Hari amahanga atarabasha kwakira ukuri ku byabaye, akagendera ku nyungu zayo. Hari n’abagifite imitima y’ubuhemu, babiba urwango mu mvugo n’imyitwarire.”

Mu butumwa bwe, Cardinal Kambanda yashimangiye ko ari ngombwa kurera urubyiruko rw’u Rwanda mu murage w’ubumwe n’ubuvandimwe, kugira ngo amateka mabi y’igihugu atazongera kubaho.

Yanasobanuye ko igihe cyo Kwibuka buri mwaka gihurirana n’Ibihe bya Pasika, bikaba bisobanuye byinshi ku bakirisitu. Yagize ati:
“Pasika iduha icyizere ko ineza itsinda inabi, urumuri rugatsinda umwijima. Nubwo Jenoside yagaragaje ubugome n’ububisha bukomeye, twemera ko Kristo yabitsinze kandi ubuzima bufite agaciro karuta urupfu.”

Yibukije ko mu bihe bya Jenoside igihugu cyaranzwe n’umwijima ukabije, ariko mu gihe cyo kwibuka hakoreshwa urumuri rutazima nk’ikimenyetso cy’icyizere, urukundo n’ubuzima bushya.

Cardinal Kambanda yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwagize uruhare mu guhagarika Jenoside, abihaye ubuzima bwabo mu guhisha no kurengera abari bahigwaho, ndetse n’abavuganiye abatotezwaga. Yavuze ko abo bose bakwiye ishimwe n’icyubahiro gikomeye.


Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Gupfobya Jenoside byumvikanye mu ijambo rya Massad Boulos
Next Article Burundi: Umugore wa Perezida Ndayishimiye arashinjwa gufungisha Umunyarwanda ukora ubucuruzi bwa peteroli
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUZIMA

Itabi, uburozi bwica benshi bwemewe n’amategeko

Itabi ni kimwe mu bicuruzwa byinjiza amafaranga menshi ku isi no mu Rwanda. Ariko ni na kimwe mu byica abantu…

4 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

AMAFOTO: Abaganga b’inzobere 36 batandukanyije abana b’impanga bavutse bafatanye ku mutwe

Abaganga b’inzobere mu buvuzi bw’abana bo mu Bitaro Bikuru byitiriwe Umwami Abdullah (King Abdullah Specialist Children’s Hospital) biherereye i Riyadh…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

M23 Yashinjije Ingabo za SADC kugira uruhare mu bitero byagabwe i Goma, ihita isesa amasezerano bari bafitanye yo kuzifasha gutaha

Umutwe wa M23 wasabye ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika (SADC), ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Tom Close, Jay C na Khalfan Govinda bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise AGACACA

Umuhanzi Tom Close yihuje n'abaraperi JAY C Ambassador na Khalfan Govinda bakora indirimbo bise Agacaca babanza kuyisohora mu buryo bw'amajwi…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?