Ikipe ya Arsenal inaniwe gusigasira amanota atatu ku kibuga cyayo itsindwa na Paris Saint Germain igitego kimwe ku busa bityo izajya Parc de prince nta mpamba.
Kuri uyu wa kabiri taliki 29 Mata 2025, ku isaha ya Saa 21:00 Kuri Sitade ya Emirates mu mujyi wa London mu bwongereza ikipe ya Arsenal yari yakiriye Paris Saint-Germain F.C mu mukino ubanza wo gushaka itike izerekeza mu mugi wa Munich ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2025. Igitego cya Ousmane Dembélé kirangiza umukino.
Ni igitego cyagiyemo ku munota wa 4 w’umukino ku mupira Dembele yari ahawe na Khvicha Kvaratskhelia maze awutereka mu rushundura.

Arsenal yagerageje gushaka uko yakwishyura ndetse ku munota wa 47 gusa abo ku ikoranabuhanga rya VAR bemeza ko Mikel Merino yatsinze igitego yaraririye. Umukino urangira gutyo.
Umukino wo kwishyura utegenyijwe taliki 07 Gicurasi 2025, Arsenal ifite akazi ko kuba yatinda ibitego birenze bibiri ikaba yakomeza ku mukino wa nyuma.
