Ibitaro bya Baho International Hospital byatangije icyumweru cyahariwe kwita ku barwaye indwara zifata imiyoboro y’inkari n’imiyoborantanga (Urology), aho bashyiriweho umuganga uzobereye mu kuzivura wo kubitaho ku buntu.
Ni igikorwa cyatangijwe ku wa 21 kikazasozwa ku wa 31 Gicurasi 2025, aho abantu bose by’umwihariko abari mu kigero cy’imyaka 45 kuzamura bashishikarijwe kuza kwisuzumisha ngo bareba uko bahagaze.
Umuhuzabikorwa w’Ibitaro bya Baho, Umuhoza Nicole, yavuze ko iyi gahunda yashyizweho mu kurushaho kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda n’abandi bose babyifuza.
Yagize ati “Ku muntu waba urwaye cyangwa akeka ko yaba afite iyi ndwara yaza kwisuzumisha akavurwa, kuko dufite umuganga uzobereye mu kuvura indwara zifata imiyoboro y’inkari n’imiyoborantanga, ashobora kukuvura akaguha imiti ariko ashobora no kubaga mu gihe bikenewe.”
Yakomeje ati “Twiteze ko ibi bizasiga abaturage bacu bakize neza kandi bakagira n’imibereho myiza mu buzima, kuko umuntu uzaza atugana tuzamufasha kumuhuza na muganga nta zindi mbogamizi ahuye na zo.”
Muri icyo gikorwa kandi kazakorwa ibindi nko kuvura no kubaga indwara z’amabuye y’imiyoboro y’inkari (Renal and ureteric stone diseases), kuvura hakoreshejwe ikoranabuhanga ibibyimba bifata imyanya y’inkari n’uruhago ndetse no kuziba kw’imyanya y’inkari (urinary tract obstructions, renal tumors and bladder tumors).
Hazavurwa kandi indwara zitandukanye zifata igitsina gabo (treatment of testicular tumors, penile disorders), ndetse no kuvura no kubaga izindi ndwara zifata imiyoboro y’inkari n’imiyoborantanga (other Urological diseases).
Ibitaro bya Baho International Hospital ni ibitaro byemewe ku rwego mpuzamahanga, kuko bitanga serivisi zose zibyemerera kuba ibitaro harimo kuvura indembe, kugira uburuhukiro, ibyuma bireba mu mubiri bitandukanye nka Hysteroscopy, echographie, X-ray, ndetse na CT scan.
Kugira ngo umuntu abashe guhura na muganga, ni uguhamagara kuri nimero 0782343710 cyangwa ukagana aho ibi bitaro bikorera i Nyarutarama bakakwakira, bakakwandika, ubundi ugahabwa Randez-vous yo kuzajya kubonana na muganga.