igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UBUREZI > Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
UBUREZI

Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 25, 2025 7:04 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Urwunge rw’Amashuri rwa Mukarange, ishuri riherereye mu Karere ka Kayonza ryafashe umwanzuro wo kugaburira abana 22 ku manywa na nijoro nyuma y’aho batawe n’imiryango yabo bagakomeza kwiga, aho kuva mu ishuri.

Muri iri shuri hari abana 22 barimo abatawe n’ababyeyi babo bagakomeza kwibana, abananiranywe na ba mukase n’abandi bagiye bafite ibibazo bitandukanye bibana ariko bakomeje umuhate wo kwiga batitaye ku bibazo bafite.

Umwe muri aba bana wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, yagize ati “Hari ibibazo twagize, ababyeyi baradusiga, twegereye ubuyobozi bw’ikigo turabibabwira, batwemerera kudufasha mu kubona ibyo kurya ku manywa na nijoro ndetse banatwemerera kuduha ibindi bikoresho by’ishuri. Ni ibintu byatumye dukomeza kwiga none tugiye gusoza.’’

Keza (Izina ryahinduwe) na murumuna we bafashijwe n’ikigo, cyemera kubagaburira ku manywa na nijoro nyuma yo gusigara ari bonyine.

Ati “Ni ibintu bidufasha cyane kuko tuva hano turiye n’ibya nijoro ku mugoroba noneho bigatuma usubira mu masomo nta nzara.’’

Mugenzi wabo wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye we yavuze ko yatawe n’ababyeyi be, abibwira ubuyobozi bw’Ikigo bumwemerera kumugaburira saa Sita na nijoro ndetse bunamwemerera n’ibindi bikoresho.

Ati “Nahereye mu mwaka wa kane bangaburira kugeza na n’ubu, iyo hari n’akazi kabonetse mu kigo barakampa nkagakora noneho bakampa amafaranga amfasha mu bundi buzima. Ubu ndibana nakabaye naragiye kuba mayibobo ariko ndashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu n’ikigo cyacu bamfashije nkakomeza kwiga.’’

Umuyobozi wa GS Mukarange, Alexandre Havugimana, yavuze ko uretse kubagaburira ku manywa na nijoro babashakira n’ibindi bikoresho by’ishuri ku buryo bibafasha kwiga neza.

Ati ‘‘Harimo abana bapfushije ababyeyi babo, hari abo ababyeyi basize ariko ukabona umwana arashaka kwiga, rero twarabirebye tubona hari abana 22 batwegereye batubwira ibibazo bafite. Dufata umwanzuro w’uko tubagaburira Saa Sita na nimugoroba ku buryo ataha nta kibazo cy’inzara afite kandi rwose biri gutuma biga neza.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimiye igikorwa cyiza cyakozwe n’iri shuri, asaba ibindi bigo kugira uruhare mu kwita ku bana nk’aba baba bibana.

Kuri ubu iki kigo cya GS Mukarange gifite abanyeshuri hafi 3000 barimo abiga mu mashuri abanza n’abiga mu mashuri yisumbuye, bose biga bataha.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
Next Article Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Israel Mbonyi yahawe igihembo mpuzamahanga muri Tanzanian Gospel Music Awards 2025
May 25, 2025
Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
May 25, 2025
Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
May 25, 2025
IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
May 25, 2025
Senior Manager Ecosystem and Value Chain Banking at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUREZI

Imibare igaragaza ko umubare w’abakobwa mu mashuri abanza uruta uw’abahungu 

Raporo y’umwaka ushize wa 2024 ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC),igaragaza ko umubare w’abakobwa mu mashuri abanza uruta uw’abahungu kuko…

3 Min Read
AMAKURUUBUREZI

NESA yatangajwe igihe abanyeshuri bazakorera ibizamini bya Leta

Kuri iki Cyumweru Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizami n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizatangira ku…

2 Min Read
AMAKURUUBUREZI

Kaminuza ya Harvard yirukanye abanyeshuri bose babanyamahanga burundu

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko kaminuza ya Harvard igomba kutazongera kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga ndetse  ikirukana n’abari basanzwe bayigamo bakajya…

2 Min Read
AMAKURUUBUREZI

Jeannette Kagame yakebuye abarera abana

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu guteza imbere uburezi budaheza bushyigikira umwana w’umukobwa, byagize akamaro…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?