Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, myugariro wa Gasogi United, Emery Bayisenge, yakoze ubukwe na Gatare Aline bari bamaze igihe bakundana.
Nyuma y’icyumweru kimwe aba bombi basezeranye imbere y’amategeko, bakoze imihango yo gusaba no gukwa yabereye muri Mez Park i Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Nyuma bombi basezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwa Calvary ruherereye ku Kimironko.
Uyu mukinnyi yari ashyigikiwe n’aba-sportifs batandukanye bamwambariye, barimo Buregeya Prince wa AS Kigali n’Umunyamakuru w’imikino, Mahoro Nasri.
Bayisenge Emery na Gatare Aline bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo, dore ko aba bombi baziranye kuva mu 2012.
Bayisenge w’imyaka 30 yakiniye amakipe yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ayo ni Amagaju FC, Isonga FC, APR FC, Gasogi United, Kénitra AC, JS El Massira na USM Alger.
Si ayo makipe gusa kuko ari n’umukinnyi wakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye.




