Yariki ya 8 Gicurasi 2025 nibwo inteko itora Papa igizwe n’aba Cardinal 133 yatoye Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika, Cardinal Robert Francis Prevost.
Hari umwe mu ba Cardinal wo mu bwongereza wamenye ibanga ryuko Papa Leo wa XIV yatowe.
Uwo mu Cardinal utatangajwe amazina yavuze uburyo mbere yuko Papa Leo VIX atorwa yabanje kubazwa niba yakwemera kuyobora Kiriziya gatulika.
Ubwo yabazwaga niba yakwemera kuyobora Kiriziya, Papa yasubije mu ijwi rituje cyane ati” nabyemera.
Nyuma yogusubiza ko yakwemera ko kuba Papa, yahise anavuga ko ntamuntu numwe azatinya mu gihe azaba ari umushumba wa kiriziya ku isi.
Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku ya 8 Gicurasi. Yafashe izina ry’ubutungane rya Leo XIV.