Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze amahanga gukomeza gutera agati mu ryinyo bakirengagiza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda ubaho kandi uteza ibyago mu karere.
Imbere y’akanama k’umuryango w’abibumbye, kuri uyu wa 27 Werurwe 2025 Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko intambara iri burasirazuba bwa Repubulika iharanira democracy ya congo itatangijwe n’u Rwanda.
Yasobanuye kandi ko ibyemezo amahanga amahanga yafashye byo gufasha ubutegetsi bwa Leta ya RDC guhunga ingaruka z’imiyoborere mibi yayo, biri mu byatumye umutekano wo mu burasirazuba bw’iki gihugu ukomeza kubura.
NduhungiriYagize ati “Aya makimbirane ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, ariko umutwaro washyizwe ku rutugu rw’u Rwanda. Byongeye kandi, ingamba zafashwe n’abantu batandukanye zafashije Leta ya RDC guhunga inshingano zayo.”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko impamvu nyirizina z’iyi ntambara ziterwa no kuba Leta ya RDC ikomeje kubungabunga FDLR, asobanura ko bibabaje kuba hari imiryango mpuzamahanga yirengagiza ko uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda ubaho.
Ati “Impamvu nyirizina y’aya makimbirane iva ku kubungabunga umutwe w’abajenosideri wa FDLR nyamara wararanzwe n’ubwicanyi bushingiye ku moko, kwinjiza abana mu gisirikare no guhungabanya umutekano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Birababaje ko imwe mu miryango mpuzamahanga yirengagiza kwa FDRL.”
Yagarutse kandi ku kuba abarwanyi ba FDLR bashyikirijwe u Rwanda tariki ya 1 Werurwe barimo Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste ari ikindi gihamya cy’uko Leta ya RDC yashyize uyu mutwe mu gisirikare cyayo.
Yagize ati “Kinshasa yabahaye intwaro, umutungo n’urubuga kugira ngo ikomeze ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Minisitiri Nduhungirehe agaragaza ko hari Abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi bahungiye mu Rwanda no mu bindi bihugu by’akarere, bitewe n’ubugizi bwa nabi bw’imitwe irimo FDLR.
Yamenyesheje ibihugu bigize akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko mu gihe FDLR ikomeje kubungabungwa kandi ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, na rwo ruzagumishaho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka warwo na RDC.