Habiyaremye Zacharie, uzwi cyane ku izina rya Bishop Gafaranga, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, kandi dosiye ye yamaze kuregerwa Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata
Uyu mugabo wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane YouTube, yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025. Nyuma y’iperereza ryakozwe n’inzego zibishinzwe, dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 13 Gicurasi, ari nabwo yahise ishyikirizwa urukiko.
Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzatangira kuburanishwa ku wa Kane tariki ya 22 Gicurasi 2025 saa tatu za mu gitondo. Nubwo ibisobanuro birambuye ku byaha aregwa bitaratangazwa ku mugaragaro, biteganyijwe ko Ubushinjacyaha buzabitangaza mu iburanisha, aho buzanasobanura impamvu zifatika zituma akekwaho ibyaha bikomeye.
Bishop Gafaranga yagarutsweho cyane mu itangazamakuru mu 2023 ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava, ubu bafitanye umwana umwe.