Mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, abahanzi bakomeye Bruce Melodie wo mu Rwanda na BNXN wo muri Nigeria, basusurukije imbaga y’abitabiriye imikino ya BAL (Basketball Africa League) muri BK Arena
Iki gitaramo cyakurikiye umukino wari wahuje Al Ahli Tripoli na APR BBC, warangiye Al Ahli itsinze ku manota 106 kuri 102, mu mikino ya Nile Conference. BK Arena yari yakubise yuzuye abafana bari baturutse impande zose z’igihugu no hanze yacyo.
Mu gutangira igitaramo, habanje itsinda ry’ababyinnyi n’abahanzi bo muri Sherrie Silver Foundation na Ishami Talents, bashyushya abari bitabiriye igitaramo mbere y’uko abahanzi b’imena baza ku rubyiniro.
Bruce Melodie yinjiriye ku rubyiniro mu buryo budasanzwe ahagana saa 2:30 z’ijoro (8:30 PM), yambaye imyenda y’umweru n’ingofero ya casque, ari kumwe n’itsinda rinini ry’ababyinnyi. Nyuma yaho, ababyinnyi be bamukuramo iyo myenda y’umweru asigarana iy’umutuku, maze aratangira kuririmba.
Yatangiye aririmba indirimbo ye Bado, ashima abafana n’abamufashije muri muzika. Yakomereje ku ndirimbo nka Ikinya, Ikinyafu, When she’s around yakoranye na Shaggy, Katerina, Katapila, Saa Moya na Rosa iri mu zakunzwe cyane kuri album ye nshya Colourful Generation. Yasoje igitaramo cye aririmba Fou de Toi, Igitangaza, Sawa Sawa, Kungola na Henzapu, aherekejwe n’amashyi menshi.
Nyuma gato yahise akurikirwa na BNXN wo muri Nigeria, nawe wagaragarijwe urukundo rudasanzwe n’abafana. Yatanze ibyishimo abinyujije mu ndirimbo ze zakunzwe nka Bae Bae yakoranye na Ruger, Ole, Phenomena, Outside, Finesse na Gwagwalada, yakoranye na Kizz Daniel na Seyi Vibez.
Igitaramo cyasojwe hafi saa yine n’igice z’ijoro (10:30 PM), Zuba Mutesi wari umushyushyarugamba ashimira abitabiriye igitaramo, anabatumira ku mikino isoza icyiciro cya BAL 2025 kuri iki Cyumweru.
Imikino isoza irushanwa izatangira saa 14:30 ubwo Al Ahli izaba ihanganye na MBB-South Africa, mbere y’uko APR BBC ihura na Nairobi City Thunder saa 17:30.