igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Bugesera: Abagizi ba nabi bishe uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > Uncategorized > Bugesera: Abagizi ba nabi bishe uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Uncategorized

Bugesera: Abagizi ba nabi bishe uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 5, 2025 6:04 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Mu karere ka bugesera harimo gushakishwa abagizi ba nabi bivuganye uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 aho yishwe atewe ibyuma.

Mu ijoro rya tariki 04 Mata 2025, mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, hiciwe umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atewe ibyuma n’ibindi bikoresho gakondo, iperereza rikaba rikomeje ngo abo bagizi ba nabi bafatwe.

Amakuru yatugezeho avuga ko uyu mubyeyi w’abana 4 yishwe ubwo yaratashye aho umurambo we bawusanze mu mudugudu wa Kanzenze uyu mubyeyi yavutse mu 1978 akaba yitwa Chantal Muhongerwa .

Bamwe mu baturage bo muri uwo Murenge baganiriye n’itangazamakuru, batangarije ko nyakwigendera yishwe urw’agashinyanguro, kuko ashobora kuba yishwe hakoreshejwe intwaro gakondo zirimo ibyuma.

Umwe muri bo yagize ati “Ashobora kuba yishwe hakoresheje ibyuma cyangwa izindi ntwaro gakondo, kuko aho bamukururaga bajya kumushyira aho twamusanze, hari hari amaraso.”

Urupfu rwa Muhongerwa rwanashimangiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwabihamirije Kigali Today, ariko bwirinda kugira byinshi burutangazaho, cyane ko hari abaturage barusanisha n’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro cyihariye kuri telefone Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yagize ati “Hari umuntu waraye wishwe ntabwo ari ibihuha, ariko amakuru y’ibanze twabonye ni uko nta sano bifitanye, ariko uwo mudamu yarokotse Jenoside koko. Ucyekwa wafashwe bigaragara ko ari ubujura bw’amafaranga yari yagujije banki yashakaga kumwiba. Ibyo nibyo by’ibanze ariko iperereza rirakomeje.”

BAmwe mu batuye muri ako gace badutangarije ko ubusanzwe ko akagace kadakunze kugaragaramo ubuguzu bwa nabi bagahuriza ku kuba batunguwe nubwo bwicanyi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Mu buryo budasubirwaho APR ifashe umwanya wa mbere ikuyeho Rayon sport
Next Article Mu Burundi: Amatora ashobora gusubikwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FIFA yashyizeho igihe gikomeye cyo kwandikisha abakinnyi mbere y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe
May 23, 2025
Hari habaye iki ngo Lionel Messi yuhagire Lamine Yamal wari umwana w’amezi atandatu
May 23, 2025
RwandAir Iteganya Gutangiza Ingendo Muri Antigua na Barbuda Muri Gahunda yo Guhuza Afurika n’Ibirwa bya Caraïbes
May 23, 2025
RIB Yihanangirije Abakora Inkuru ku Rurubanza rwa Bishop Gafaranga
May 23, 2025
Kaminuza y’u Rwanda yitegura gutangiza amasomo ya nucléaire
May 23, 2025

You Might Also Like

Uncategorized

Umugore yabonetse ari muzima nyuma y’imyaka 62 yari ishize aburiwe irengero

Audrey Backeberg, umugore wo muri Leta ya Wisconsin, yabonetse ari muzima nyuma y’imyaka 62 yari ishize aburiwe irengero. Uyu mugore…

2 Min Read
Uncategorized

Ukekwaho kwica Muhongerwa warokotse Jenoside yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica Muhongerwa Chantal, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yari atuye…

2 Min Read
AMAKURUUncategorized

RIB yataye muri yombi umugore ukurikiranyweho kwica uruhinja yari amaze kubyara

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugore witwa Abizera Marie Assoumpta w’imyaka 27, ukomoka mu Karere ka Muhanga,…

2 Min Read
Uncategorized

Zimbabwe abaturage bari mu myigaragambyo igamije kweguza umukuru w’Igihugu

Leta ya Zimbabwe yohereje amagana y’abapolisi mu murwa mukuru Harare, kugira ngo baburizemo imyigaragambyo yateguwe n’abaturage basaba ko Perezida Emmerson…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?