igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Burundi: Inzara ikabije iravuza ubuhuha mu mujyi wa Bujumbura
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Burundi: Inzara ikabije iravuza ubuhuha mu mujyi wa Bujumbura
AMAKURU

Burundi: Inzara ikabije iravuza ubuhuha mu mujyi wa Bujumbura

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 16, 2025 8:02 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Mu karere ka Kanyosha, gaherereye muri komine ya Muha mu majyepfo y’umujyi wa Bujumbura, mu gihugu cy’u Burundi haravugwa inzara ikabije. Ni ikibazo gikomeje gufata intera gikomeye aho abana biga amashuri abanza bava iwabo mu gitondo bagiye kwiga aho kugira ngo bagere ku ishuri bagakatira mu ngo z’abakire bajya gusaba ibiryo byaraye(umushyushyo), ibituma bava mu ishuri.

Urugero ni umwana w’umuhungu wo mu Kinindo waganiriye n’ikinyamakuru Yaga dukesha iyi nkuru, wigeze gutangira ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, ariko nyuma y’igihe gito, atangira kwifatanya n’abandi bana baturuka mu Kanyosha na Kibenga, bajya gusabiriza mu ngo zo mu Kinindo.

Nk’uko umubyeyi w’uwo mwana abivuga, ngo nubwo umwana yazindukaga yambaye umwambaro w’ishuri, ntiyajyaga kwiga ahubwo yajyaga gusaba “imoshyushyo”.Agira ati: “Umwana yazindukaga kare, yambara uniforme nk’ujya ku ishuri, ariko agahita ajyana n’abandi bana mu Kinindo aho bajyaga gusabiriza imishyushyo. Nyuma y’igihe twaje kubona ko atiga, turamugira inama, turamuhana, ariko byaranze.”

Uwo mubyeyi, ufite abana bane, akora ubucuruzi buciriritse ku muhanda, mu gihe umugabo we atwara abagenzi kuri moto. Bemeza ko nubwo bakora uko bashoboye ngo babeshaho urugo, bibabaza cyane kubona imfura yabo igahitamo kujya gusabiriza.“Ubu yirirwa mu muhanda ari kumwe n’abandi bana bo ku muhanda kandi nta kibazo cy’ibiryo afite. Twabuze icyo dukora kuko rimwe arataha, ubundi ntatahe. Biratubabaza cyane,” nk’uko uwo mubyeyi abisobanura.

Iki kibazo ntikigarukira kuri uwo muryango gusa. Ababyeyi bo mu midugudu ya Gisyo na Busoro mu Kanyosha ndetse n’abo mu Kinindo bavuga ko iyi ngeso yo kujya gukomanga ku ngo mu rwego rwo gushaka ibiryo yatumye abana benshi bata ishuri, bikarangira bibaye abana bo ku muhanda.

Imibereho igoranye cyane mu mujyi wa Bujumbura aho kubona ifunguro ku miryango myinshi ari ingume nibyo birigutuma ahanini abana bajya kwirwanaho mu rwego rwo gushaka icyo bashyira mu gifu.

Basaba inzego zibishinzwe gufatira hamwe ingamba zirambye zo gukumira iyi ngeso, zirimo gukangurira ababyeyi gukurikirana imyitwarire y’abana babo, ariko by’umwihariko bagasaba n’abagiraneza bo mu Kinindo kujya bafasha mu buryo butatuma abana batakaza icyerekezo cyabo.Iki kibazo cyerekana ubundi buryo bushya abana bashukishwa ibyo kurya, bagasezera ishuri maze bagashora ubuzima bwabo mu muhanda, ibintu bishobora kugira ingaruka mbi ku hazaza habo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umusaza w’imyaka 61 yasubiye mu gisirikare cya AFC/M23 kugira ngo arwanye akarengane Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bagirirwa
Next Article Umugore uherutse guca agahigo ko kuba umugore wa mbere ufite umunwa munini ku isi akomeje gutangaza benshi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Menya byinshi kuri Thomas Lubanga washinze umutwe ugamije gushyira iherezo rya nyuma ku butegetsi bwa Kinshasa

Thomas Lubanga, wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye kuvugwa nyuma yo gushinga umutwe…

2 Min Read
AMAKURU

Abaturage bo muri Sudani y’Epfo bari guhungira muri DRC Ku Bwinshi

Guhera mu ntangiriro za Mata, 2025 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakiriye impunzi 10,000 zaturutse muri Sudani y’Epfo zinjirira…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ibiganiro ku ntwaro za kirimbuzi hagati ya Amerika na Iran birakomeje

Iran na Amerika bagiranye ibiganiro ku wa 19 Mata 2025 i Roma mu Butaliyani biyemeza gukomeza ibiganiro byerekeye ikorwa ry’intwaro…

1 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Itabi, uburozi bwica benshi bwemewe n’amategeko

Itabi ni kimwe mu bicuruzwa byinjiza amafaranga menshi ku isi no mu Rwanda. Ariko ni na kimwe mu byica abantu…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?