Mu ntara ya Kayanza Abantu 19 barumwe n’imbwa z’ibihomora ahitwa i Gahombo, Babura urukingo ruvura ibisazi ku mavuriro.
Kuva muri Gashyantare, abaturage 19 barumwe n’imbwa zizerera, ariko ntibashobora kwivuza bihagije kubera ibura ry’inkingo z’ibisazi nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Médias Burundi abivuga.
Inzego zishinzwe ubuzima muri Gahombo zitangaza ko ubura izo nkingo byatmye abarumwe ubu bafite ibyago byinshi byo kwandura ibisazi, indwara yica iyo itavuwe vuba.
Iki kibazo cy’inkingo giteye impungenge zikomeye mu baturage, kuko hari ubwoba ko igihe icyo aricyo cyose nabo baterwa n’izo mbwa zizerera.
Mu guhangana n’iki kibazo cyihutirwa, abayobozi b’aka gace bwasabye leta n’abafatanyabikorwa mu buzima gukemuura ikibazo cy’ikingo.
Mu gihe bagitegereje igisubizo, giturutse i Bukuru barahamagarira abaturage gukomeza kwitwararika kugira ngo izo mbwa zizerera zittagira undi zaruma.
Abatuye i Gahombo, barasaba ko habaho ubutabazi bwihuse kugira ngo hirindwe kuko bugarijwe bikomeye n’iki cyagane k’imbwa z’insazi.