Angeline Ndayubaha, umugore wa Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, arashinjwa kugira uruhare mu ifungwa rya Dushimirimana Protais, Umunyarwanda ukora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli mu Burundi.
Dushimirimana, hamwe n’umunyamategeko we Ciza Felicien, yafashwe mu ntangiriro za Mutarama 2025 na SNR (urwego rw’iperereza), afungirwa muri Gereza ya Mpimba i Bujumbura. Bivugwa ko ifungwa rye rishingiye ku mpaka hagati ya sosiyete ye DITCO n’iy’umugore wa Perezida yitwa Prestige, zombi zihatanira amasoko yo gutanga ibikomoka kuri peteroli.
Umwuka mubi hagati y’impande zombi wakajije umurego ubwo DITCO yatsindiraga isoko ryo kugemurira ibigo bya Leta peteroli, itsinze Prestige. Ibyo byakurikiwe n’uko ubwato bwa Prestige bufatirwa muri Tanzania ku mpamvu zijyanye no kunyereza imisoro.
Hari abemeza ko ifatwa ry’ubwo bwato ryatewe n’umubano utari mwiza hagati ya Tanzania n’u Burundi, by’umwihariko nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye ahagaritse uburenganzira bwa sosiyete yo muri Tanzania, Inter-petrol, yavugwaga ko ari iya Jakaya Kikwete na Pierre Nkurunziza.
Nubwo ubuyobozi buvuga ko Dushimirimana akurikiranyweho ubucuruzi butemewe bwa peteroli, amakuru avuga ko inzego z’iperereza zabuze ibimenyetso bibihamya. Bivugwa ko umugore wa Perezida yategetse ko adafungurwa, amushinja kuba inyuma y’ifatwa ry’ubwato bwe.
Dushimirimana afunzwe mu gihe umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda ukomeje kuba mubi, aho u Burundi bushinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za RED-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’i Gitega.