igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Burundi: Umugore wa Perezida Ndayishimiye arashinjwa gufungisha Umunyarwanda ukora ubucuruzi bwa peteroli
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Burundi: Umugore wa Perezida Ndayishimiye arashinjwa gufungisha Umunyarwanda ukora ubucuruzi bwa peteroli
AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: Umugore wa Perezida Ndayishimiye arashinjwa gufungisha Umunyarwanda ukora ubucuruzi bwa peteroli

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 9, 2025 4:58 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Angeline Ndayubaha, umugore wa Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, arashinjwa kugira uruhare mu ifungwa rya Dushimirimana Protais, Umunyarwanda ukora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli mu Burundi.

Dushimirimana, hamwe n’umunyamategeko we Ciza Felicien, yafashwe mu ntangiriro za Mutarama 2025 na SNR (urwego rw’iperereza), afungirwa muri Gereza ya Mpimba i Bujumbura. Bivugwa ko ifungwa rye rishingiye ku mpaka hagati ya sosiyete ye DITCO n’iy’umugore wa Perezida yitwa Prestige, zombi zihatanira amasoko yo gutanga ibikomoka kuri peteroli.

Umwuka mubi hagati y’impande zombi wakajije umurego ubwo DITCO yatsindiraga isoko ryo kugemurira ibigo bya Leta peteroli, itsinze Prestige. Ibyo byakurikiwe n’uko ubwato bwa Prestige bufatirwa muri Tanzania ku mpamvu zijyanye no kunyereza imisoro.

Hari abemeza ko ifatwa ry’ubwo bwato ryatewe n’umubano utari mwiza hagati ya Tanzania n’u Burundi, by’umwihariko nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye ahagaritse uburenganzira bwa sosiyete yo muri Tanzania, Inter-petrol, yavugwaga ko ari iya Jakaya Kikwete na Pierre Nkurunziza.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko Dushimirimana akurikiranyweho ubucuruzi butemewe bwa peteroli, amakuru avuga ko inzego z’iperereza zabuze ibimenyetso bibihamya. Bivugwa ko umugore wa Perezida yategetse ko adafungurwa, amushinja kuba inyuma y’ifatwa ry’ubwato bwe.

Dushimirimana afunzwe mu gihe umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda ukomeje kuba mubi, aho u Burundi bushinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za RED-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’i Gitega.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yagaye abagifite ingenga bitekerezo ya jenoside
Next Article “André Onana ni we Muzamu mubi wafatiye Manchester United” – Nemanja Matic
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports aravugwaho kwiyitirira impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu mu Budage
June 1, 2025
Palestina: Abantu 21 bapfiriye mu muvundo w’abashakaga inkunga muri Gaza, abandi 175 barakomereka bikabije
June 1, 2025
Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Leta y’u Buhinde yategetse ko hatangizwa imyitozo y’ubwirinzi ku basivile

Leta y’u Buhinde yategetse ko muri bice bimwe bigize igihugu hatangizwa imyitozo yo kwirindira umutekano igamije gutegura abaturage uko bakwitwara…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Gen Muhoozi yihanangirije aborozi banze kumvira Museveni

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yasabye aborozi bo mu majyaruguru y’iki gihugu bazwi nka ‘Balaalo’ kwimuka nk’uko…

2 Min Read
MU MAHANGAPOLITIKE

Marine Le Pen yakatiwe igihano cy’imyaka 4 bityo ntiyemerewe kwiyamamariza kuyobora ubufaransa mu 2027

Marine Le Pen, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, urukiko rwemeje ko agomba gufungwa imyaka ine akanamburwa uburenganzira bwo kwiyamamariza umwanya…

1 Min Read
AMAKURU

Michelle Obama yatangiye guhabwa ibiganiro bimufasha mu buzima bwo mu mutwe

Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yasubiye mu biganiro…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?