Bwa mbere abamurika imideli bagiye kugaragara muri Giants of Africa

Bakora ubuhanzi bwo kumurika imideli bakomeye ku mugabane wa Afurika nka , Hortense Mbea, Umunya-Cameroon wamenyekanye nka Afropian, Alia Baré wo muri Niger ndetse n’Umunyarwanda Nyambo Masa Mara, mu iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya Kabiri, bategerejwe  kumurika imyambaro yabo.

‘Giants of Africa Festival’ ni iserukiramuco ritegurwa n’umuryango ‘Giants of Africa’ washinzwe na Masai Ujiri, Perezida wa Toronto Raptors.

Irizabere mu Rwanda uyu mwaka wa 2025 riteganyijwe kuva tariki 26 Nyakanga n’itariki 2 Kanama. Dore ko bizaba ari ishuro ya kabiri Umujyi wa Kigali uryakiriye kuko mu 2023 na bwo ryahabereye.

Igitaramo kizahuriramo abahanzi barimo The Ben, Kizz Daniel, Timaya na Uncle Waffles ndetse n’abandi barimo Kevin Kade, Ruti Joel, Boukuru na Sherri Silver ndetse n’abandi batandukanye by’akarusho hazaberamo n’ibirori by’imideli.

Ibirori bise ‘Threads of Africa Fashion Show’, muri iyi Giannt of Afrika, Igitaramo cyo kumurika imideli kizitabirwa n’abahanga mu mideli baturutse hirya no hino muri Afurika.

Aba bose bazamurika imyambaro yabo ndetse bafatanye kuyobora ikiganiro ku rugendo rwo kumurika imideli muri Afurika.

Giants of Africa Festival 2025, Ni igikorwa cyahurije hamwe urubyiruko rusaga 250 ruturutse mu bihugu 16 bya Afurika.

Amatike y’igitaramo gifungura n’igisoza Giants of Africa Festival 2025, azatangira gusyirwa ku isoko kuva tariki 08 Gicurasi 2025.

Alia Baré wo muri Niger ni umwe mu bategerejwe kumurika Imideli muri Giants of Africa
Hortense Mbea undi uzamukira imideli
Masa Mara umunyarwanda na we uzerekana imyambaro muri Giants of Africa

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version