Umuhanzikazi Mariya Yohana umaze igihe kinini ari umwe mu bafite izina rikomeye mu Rwanda, agiye kumurika album ye ya kabiri yise “Inkera y’Abahizi Komeza Ibirindiro”; yahimbiye Perezida Kagame ndetse na FPR Inkotanyi.
Uyu muhanzikazi yavuze ko ari album yahimbye agamije gushimira Inkotanyi ndetse na Perezida Paul Kagame, ku bw’umurimo ukomeye bakoze wo kubohora igihugu ndetse no kwizihiza imyaka, amaze aririmba indirimbo zo gukunda igihugu.
Ati “Natekereje iyi album nshaka gushimira FPR Inkotanyi na Perezida Paul Kagame. Ntekereza ko n’abazaza mu gitaramo cyo kuyimurika, intego yacu izaba ari nk’iyi. Iki gitaramo kigamije kugaragaza urukundo dukunda Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda n’Inkotanyi, ndetse nzaba nizihiza isabukuru y’imyaka 40 maze mpimba nanaririmba indirimbo zo gukunda igihugu.”
Yavuze ko igitaramo cyo kuyimurika kizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo ku wa 3 Nyakanga 2025, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31. Azagihuriramo n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Tom Close, Butera Knowless, Rumaga, SMS na Tonzi.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 10000 Frw ahasanzwe, 45000 Frw muri VIP ndetse na miliyoni 1 Frw ku meza y’abantu batandatu.
Ushaka kugura itike akanda *662*700*1331# cyangwa ugaca kuri rubuga. Iki gitaramo kizatangira Saa Kumi z’umugoroba kirangire Saa Sita z’ijoro.
Uyu mubyeyi yavuze ko aba bahanzi bose bazafatanya bose mu gitaramo, bagiye bahurira mu ndirimbo ziri kuri iyi album. Iyi album yakozweho na Producer Real Beat. Indirimbo esheshatu mu zizaba ziriho nizo zimaze gukorwa, gusa hari n’izindi zishobora kuzongerwaho kuko hagikorwa izindi.
Iyi album izaba ari iya kabiri izaba ikurikira iya mbere, Mariya Yohana yakoze yise ‘Intsinzi Intego ni Imwe’, yagiye hanze mu 2014.