Umuyobozi Mukuru wa CanalBox, Abizera Aimé, yavuze ko mu myaka itanu igeze mu Rwanda, imaze gushora agera kuri miliyoni 30$, ikagera ku bakiliya barenga ibihumbi 34, ndetse ikaba yanashyizeho poromosiyo nshya izongera umubare w’abakoresha internet yihuta.
Ikigo gikwirakwiza kikanacuruza internet ishingiye ku muyoboro wa ’fibre optique’ mu Rwanda, CANALBOX, cyatangaje ko muri iyi mpeshyi cyageneye abakiliya bacyo poromosiyo nshya yiswe ’TURAHABAYE’, izafasha abakiliya bashya b’iki kigo kugerezwa internet mu rugo ku buntu.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, ubwo yatangizaga iyi poromosiyo, Umuyobozi Mukuru wa CanalBox-Rwanda, Abizera Aimé, yavuze ko iyi poromosiyo igamije korohereza abakiliya bashya bifuza internet mu ngo zabo.
Abakiliya bazajya basabwa kwishyura nibura ukwezi kumwe kw’ifatabuguzi rya CanalBox, bahabwe ibikoresho byose ndetse n’abatekinisiye nta kindi kiguzi.
Ikindi kandi ni uko umukiriya azajya abona ifatabuguzi ry’ukwezi kumwe ku buntu ku rubuga rwa ’YouScribe’. Uru rubuga ni isomero rinini riba kuri murandasi ribarizwaho ibitabo bisaga ibihumbi 250, birimo ibirenga ibihumbi 30 bikozwe mu buryo bw’amajwi.
Ibi bitabo bikaba biri mu ngeri zose ndetse no mu ndimi zitandukanye zirimo n’Ikinyarwanda.
Internet ya CanalBox iri mu byiciro bibiri ari byo ifatabuguzi ryitwa ‘START’ ryishyurwa 25.000 Frw ku kwezi, ugahabwa internet ifite umuvuduko wa Mbps 50 (Megabits 50 ku isegonda), ndetse n’irya ‘PREMIUM’ ryishyurwa 40,000 Frw ku kwezi, ugahabwa internet ifite umuvuduko wa Mbps 200 (Megabits 200 ku isegonda).
Abizera avuga ko CanalBox yageze ku isoko ry’u Rwanda igamije kuhashinga imizi, muri gahunda y’igihe kirekire yihaye ikazagerageza kugeza internet ya ’fibre optique’ kuri bose.
Ati “Turi hano kugira ngo tuhabe burundu, dufite gahunda y’imyaka 25 iri imbere. Muri make gahunda yacu ijyana n’iy’igihugu ya 2050. Icyo gihe abaturage bari mu mijyi ikomeye mu Rwanda bose bazaba bafite internet mu ngo zabo.”
“Intego zacu ni ukubaka ibikorwaremezo bizanafasha abantu mu myaka iri imbere. Ni yo mpamvu usanga uyu munsi ku bikoresho n’abatekinisiye dushyiraho poromosiyo zituma bitangirwa ubuntu.”
CanalBox nimara kugeza internet mu Mujyi wa Kigali ku kigero cya 100%, hazakurikiraho n’umujyi wa Rubavu kuri ubu ugeze kuri 80%, na wo nurangira hakurikireho indi mijyi yunganira Kigali.