Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yagaragaje ko intsinzi yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona yagizwemo uruhare runini n’ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ibi yabitangaje nyuma y’umukino wahuje APR FC na Muhazi United, ugafasha iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu guhita yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya.
Brig Gen Deo Rusanganwa watangiye kuyobora ikipe ihanganye n’imikino y’ibirarane byatumaga ikomeza kuba inyuma ya mukeba wayo Rayon Sports, yavuze ko rwari urugendo rukomeye ariko rurangiye ari ukubyina intsinzi.
Ati “Ni ibintu bitangaje cyane kandi bikomeye cyane, ni ibyishimo biri hejuru. Nta kintu nahinduye cyane kuko n’ubundi APR FC irakomeye. Ni ubufatanye bw’abayobozi bacu n’abakinnyi.”
“Ndashimira abayobozi cyane kuko ntacyo batakoze. Abandi nshimira ni abatoza twatandukanye, na bo iki gikombe ni icyabo ndabashimira. Icyatugoye cyane ni ugukina ibirarane, ariko ubu ndishimye.”
APR FC iri ku mwanya wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 64, irusha Rayon Sports ya kabiri amanota ane, mu gihe habura umukino umwe ngo shampiyona irangire.
Umukino wa nyuma wa Shampiyona y’u Rwanda APR FC izakira Musanze FC, ndetse ihite inashyikirizwa Igikombe cya Shampiyona cya 23 mu mateka yayo. Ni umukino uteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi 2025.