Igihugu cya Sudani kiravugwamo icyorezo cya Cholera aho abasaga 172 bamaze guhitanwa n’iyi ndwara yadutse ndetse abandi 2700 bakaba bamaze kuyandura mu cy’umweru kimwe gusaa
Ku wa 27 Gicurasi 2025, Minisiteri y’Ubuzima muri Sudani yatangaje ko iki gihugu cyugarijwe n’indwara ya cholera mu tangazo rigaragaramo ko nibura 90% by’abagaragayeho iyi ndwara ya cholera batuye mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Khartoum.
Impamvu uyu Mujyi wa Khartoum ari ho iyi ndwara ya cholera yiganje biterwa n’iko hari ibura ry’umuriro n’amazi rimaze ibyumweru, ryatewe n’ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) byoherejwe muri uyu mujyi bigizwemo uruhare n’inyeshyamba za ‘Rapid Support Force’ ziri mu ntambara n’ingabo za Leta ya Sudani kuva muri Mata 2023.
Icyorezo cya Cholera cyakomeje kwiyongera cyane kuva iyi ntambara yatangira gufata indi ntera, aho ibikorwaremezo byinshi byangiritse, cyane cyane ibifasha mu kugeza amazi mu baturage b’igihugu.
