Umuhanzi w’Umunyamerika uri mu bakunzwe ku Isi Chris Brown, yarekuwe n’urukiko rwo mu Bwongereza, nyuma yo gutanga ingwate ingana na miliyoni 5 z’amapawundi asaga miliyoni 6.7 z’amadolari.
Tariki 16 Gicurasi, ni bwo Urukiko rwari rwategetse ko uwo muhanzi afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana ku byaha ashinjwa yakoreye muri icyo gihugu mu 2023.
Icyemezo cy’uko yafungurwa by’agateganyo, urukiko rwagifashe kuri wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, runamushyiriraho ingwate hamwe n’andi mabwiriza.
Uretse iyo ngwate, Chriss Brown yashyiriweho andi mabwiriza arimo gutanga pasiporo ye akajya ayihabwa igihe afite ingendo z’umuziki, kutagendagenda uko yishakiye ahubwo akajya agenda ahemejwe n’urukiko gusa.
Kwirinda kuvugana cyangwa guhura n’uwo bivugwa ko bafatanyije gukora icyo cyaha, witwa Omololu Akinlolu uzwi nka HoodyBaby, ndetse no kutajya hafi y’uwo bakubise cyangwa aho byabereye.
Urukiko rwategetse ko Chris Brown, arekuwe kugira ngo abashe gukomeza ibitaramo bye bizazenguruka hirya no hino ku migabane y’u Burayi n’u Bwongereza bizwi nka “Breezy Bowl XX.
Ni ibitaramo bizatangira ku wa 8 Kamena i Amsterdam, bikaba biteganyijwe ko azataramira abakunzi be bo mu Bwongereza tariki wa 15 Kamena.
Biteganyijwe ko Chris Brown azongera kwitaba urukiko tariki 20 Kamena 2025, mu rukiko rwa Southwark Crown Court.