Coach Gaël umaze kumenyekana nk’umwe mu bashoramari bakomeye mu myidagaduro mu Rwanda, yateguje igitaramo gikomeye i Kigali azazanamo umuririmbyi Christopher Maurice Brown wamamaye ku Isi nka Chris Brown.
Uyu mugabo yabivuze mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yanditse ubutumwa, agira ati “Mu Rwanda buri wese ahawe ikaze. Ngiye kuzana Chris Brown hano. Mubike ahantu aya magambo yanjye.”
Ntabwo ari ubwa mbere Chris Brown avuzwe mu gitaramo i Kigali cyane ko, kuva mu myaka 20 ishize bamwe mu bategura ibitaramo mu Rwanda bagiye bashaka kumuzana, ariko bigapfa ku munota wa nyuma.
Mu busanzwe kugira ngo umuntu ushaka Chris Brown amutumire, ku mbuga zitandukanye za internet bigaragara ko yishyurwa hagati y’amadolari 300.000$[ arenga miliyoni 427 Rwf] ndetse na miliyoni 1$ [arenga miliyari 1Frw] ku gitaramo kimwe.
Akenshi bisaba kwishyura 50% mbere y’igitaramo kugira ngo ubashe kuba ufatishije uyu muhanzi mu buryo budasubirwaho. Iyo wamutumiye kandi bisaba kumushakira indege yihariye ‘Private Jet’, amacumbi muri hoteli y’inyenyeri eshanu kuri we n’itsinda bakorana n’ibindi bitandukanye byifashishwa ku muhanzi no ku myiteguro y’igitaramo.
Muri Afurika Chris Brown aherutse gukorera igitaramo gikomeye muri Afurika y’Epfo ahari abantu barenga ibihumbi 94 cyabereye muri FNB Stadium. Ni mu gihe igitaramo yari afite muri Kenya cyapfuye ku munota wa nyuma, biturutse ku bikorwa remezo yashakaga birimo kumanukira ku migozi ariko abari bateguye igitaramo bakavuga ko bitashoboka.
Chris Brown yavutse ku wa 5 Gicurasi 1989 muri Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye kuririmba no kubyina afite imyaka 13, aza kumenyekana cyane mu 2005 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere ‘Run It’. Uyu musore agezweho kuri ubu ndirimbo zirimo “Residuals”, “Angel Numbers/Ten Toes” n’izindi.