Umuhanzi w’Umunyatanzaniya ukunzwe cyane ku mugabane wa Afurika, Diamond Platnumz, yatangaje ko yihaye intego yo kurangiza umwaka wa 2025 amaze gukora indirimbo n’umuririmbyi w’icyamamare wo muri Uganda, Jose Chameleone
Diamond ntabwo ari ubwa mbere agaragaje icyifuzo cyo gukorana indirimbo na Jose Chameleone. Ku wa 14 Nyakanga 2023 ubwo yari mu gitaramo cyabereye i Kampala, yigeze kubivuga mu ruhame, anaha icyubahiro Chameleone mu magambo yuzuyemo ishema. Icyo gihe, Diamond yanaririmbye indirimbo ‘Nkumira Omukwano’ ya Aziz Azion, ayitura Zari Hassan wahoze ari umugore we, banabyaranye abana babiri.
Mu ijambo rye icyo gihe, Diamond yagize ati: “Ndashaka ko mwumva ibi: Jose Chameleone ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri Afurika. Abantu bo muri Afurika y’Iburasirazuba bakwiye kumenya agaciro ke!”
Uyu muhanzi avuga ko yumva gukorana indirimbo na Jose Chameleone ari ikintu gikomeye kandi gikwiye kwihutishwa, kuko amufata nk’inararibonye ifite uruhare rukomeye mu rugendo rw’umuziki wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Nubwo yari afite iki gitekerezo kuva kera, ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga ryabanje kudindizwa n’uburwayi Jose Chameleone yagize mu mpera z’umwaka ushize. Ariko Diamond yashimangiye ko ubu igihe kigeze, kandi ko ntacyamubuza gushyira uyu mushinga mu bikorwa uyu mwaka.
Diamond yongeye kugaragaza ubushake bwo gukorana na Jose Chameleone ubwo yari mu gitaramo aherutse gukorera muri Uganda, aho yari kumwe n’umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben.
Ibi bibaye mu gihe Jose Chameleone nawe ari mu Rwanda, aho yataramiye abakunzi be ku wa 25 Gicurasi 2025, mu gitaramo cyasize benshi bishimye, nyuma y’imyaka umunani atageze mu gihugu akunze kwita ‘imuhira’.
Hari amakuru avuga ko Chameleone ashobora kongera kuririmbira Abanyarwanda mu birori byo guhemba ikipe ya APR FC igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, mu mukino wa nyuma uzahuza APR FC na Étincelles. Biteganyijwe ko uwo mukino uzabera kuri Sitade Amahoro, aho APR FC izaba itwaye igikombe ku nshuro ya 23, zirimo esheshatu iheruka yegukanye ikurikiranya.
Mu gihe benshi bategereje indirimbo ya Diamond na Bruce Melodie, ubu hariyongeraho amatsiko y’uko byagenda indirimbo y’ibi bihangange bibiri, Diamond Platnumz na Jose Chameleone, iramutse isohotse.