Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko kwambara amasogisi ugiye kuryama bigira uruhare runini mu gufasha umuntu gusinzira vuba no gusinzira neza. Uretse kuba ari uburyo bworoheje kandi bworoshye kubona, byagaragaye ko bufasha umubiri gutegura ibitotsi ndetse bigatuma urara neza ugereranyije n’abatarayambaye.
Nk’uko byagaragajwe n’inzobere mu kuvura indwara zifitanye isano n’ibitotsi mu Bitaro bya Cleveland Clinic muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kurara wambaye amasogisi bituma imitsi yo mu birenge igaruka (expands), bikarushaho gutuma amaraso atembera neza. Ibi bifasha umubiri gutakaza ubushyuhe bwo imbere uko bugenda bwira, ari nacyo kimenyetso cy’uko umubiri witegura kwinjira mu bihe by’ikiruhuko, ari byo bitotsi.
Mu masaha y’amanywa, ubushyuhe bw’umubiri w’umuntu mukuru buba buri hagati ya 36.1°C na 37.2°C, mu gihe ku bana butarenza 37°C. Ariko uko bwira, ubushyuhe bw’umubiri buragabanuka, bukagera hagati ya 1°C na 2°C. Ibi biba nk’urugendo umubiri utangira rwerekeza ku gihe cyo kuruhuka. Iyo amaraso atangiye gutembera neza mu mitsi yo mu birenge n’intoki, bituma ubushyuhe bw’imbere mu mubiri bugabanuka, bukimurirwa ahagana ku ruhu, bigatuma umuntu atangira kumva ashaka gusinzira.
Michelle Drerup, inzobere mu by’ibitotsi muri Cleveland Clinic, agira ati: “Iyo ufashe ingamba zo gushyushya ibirenge, nko kwambara amasogisi, uba uri gufasha umubiri kugabanya ubushyuhe. Iyo amaraso yinjira mu birenge neza, ubushyuhe bwo mu mubiri buragabanuka, bityo ibitotsi bikaza vuba.”
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018, bwagaragaje ko abagabo baryamye bambaye amasogisi basinzira mu minota 8 mbere y’abatayambaye, ndetse bakamara iminota 32 y’inyongera baryamye, ugereranyije n’ababa batayambaye. Ibi byagaragaje ko uburyo bwo gutegura ibirenge bishobora kugira ingaruka nziza ku ireme ry’ibitotsi.
Nubwo kwambara amasogisi atariwo muti ku bantu bose bafite ibibazo byo gusinzira, ni imwe mu ngamba zoroshye kandi zidasaba byinshi umuntu yakwifashisha. Dore izindi nama zunganira kwambara amasogisi mu kongera ireme ry’ibitotsi:
- Kwirinda gukoresha telefoni cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mbere yo kuryama, kuko urumuri rwa ecran rushobora guhungabanya isohoka rya melatonin – umusemburo utuma umuntu asinzira.
- Gushyiraho igihe gihamye cyo kuryama no kubyuka buri munsi, n’iyo byaba mu mpera z’icyumweru.
- Kwirinda ibinyobwa birimo caffeine cyangwa inzoga mbere yo kuryama.
- Kwirinda kurya byinshi nijoro kuko bigora umubiri guhita uzana ibitotsi.
- Gushyiraho ibihe byo kuruhuka mbere yo kuryama, nka yoga yoroheje cyangwa gufata akanya ko gusoma igitabo.
Mu gihe ushaka kugerageza iyi nama, ni byiza kwambara amasogisi yoroshye, adahambiriye cyane ku birenge, kandi yifitemo ubushobozi bwo kwinjiza ubushyuhe (absorbent). Irinde amasogisi akomeye cyangwa atuma ubira ibyuya byinshi, kuko ashobora kubangama kurushaho aho kugufasha.
Kwambara amasogisi nijoro si ibisanzwe abantu benshi bajya bakora, ariko ni uburyo bworoshye kandi bushingiye ku bumenyi bwa siyansi bufasha umubiri gutangira urugendo rwo gusinzira. Niba wumva ugira ibibazo byo gusinzira cyangwa usinzira nabi, ushobora gutangira kwambara amasogisi ukareba impinduka. N’ubwo atari umuti ku bantu bose, ku benshi bifite icyo bifasha.