igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Dore impamvu ikomeye ituma ugomba kugira ‘bestie’ mu kazi 
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UTUNTU N' UTUNDI > Dore impamvu ikomeye ituma ugomba kugira ‘bestie’ mu kazi 
UTUNTU N' UTUNDI

Dore impamvu ikomeye ituma ugomba kugira ‘bestie’ mu kazi 

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 25, 2025 6:09 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ubushakashatsi bumwe bwagaragaje ko 30% by’abakozi ku Isi na 63% by’abari mu kigero kizwi nka “Gen-Z” bafite inshuti magara bakorana, ibyo bikagaragaza uburemere bwo kutagira inshuti mu murimo aho bamwe babayeho nka nyakamwe.

Inshuti nziza mu kazi kawe si wa wundi ukoshya mukagakora mugononwa cyangwa umusaruro mwitezweho ukadindira mufatanyije. Ahubwo ni ya yindi mufitanye umubano ushingiye ku kwizerana no kuzamurana mu buryo bw’iterambere n’amarangamutima.

Nk’uko ubushakashatsi bw’ikinyamakuru Gallup bubigaragaza, abakozi bafite inshuti mu kazi, zimwe bamwe bita “Bestie”, bafite amahirwe yikubye inshuro nyinshi mu gutanga umusaruro.

Inshuti tuvuze aha ni wa muntu usangiza ibitagenda mu kazi mukababarana, mugaseka mu byiza, igihe wahawe amahirwe mu kazi mugasangira ibitwenge, ariko kandi akanagucyaha igihe wirengagije inshingano. 

Umujyanama ku mikorere n’ubucuruzi, Rhia Batchelder, avuga ko kugira inshuti y’akadasohoka biri mu nkingi za mwamba mu kugabanya umunaniro mu mubiri no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, bigafashwa cyane n’umubano mwiza.

Gusa ntitwakwirengagiza ko wagirana umubano n’umuntu bigiye kure, ariko nyuma ugasanga si yo nshuti nyayo wari ukeneye.

Inshuti nziza igereranywa n’iki?

Igereranywa n’imboni yawe, imbaraga, umuryango, amaboko ndetse n’ibyishimo. Ibi bivuze ko kutagira inshuti byagutera kubura bimwe muri ibyo byiza bigarutsweho.

Uretse kwita ku buzima bwo mu mutwe, inshuti yo mu kazi yanagufasha kongera umusaruro.

Iyi nshuti igufasha kwisanzura ukavuga uko wiyumva, kwakira inama nziza no kungurana ibitekerezo by’uburyo mwavugurura imikorere, ikagufasha no guhangana n’ibibazo bikomeye nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Self Magazine mu 2023.

Kugira inshuti bituma umuntu aramba mu kazi aho kwinubira aho akora kuko urukundo ukunzwe rugutera imbaraga zo kuhakunda.

Nk’uko bigarukwaho n’urubuga LinkedIn, guhitamo inshuti nziza mu kazi ntibikwiye gushingira ku bindi byiyumviro, ahubwo ni umubano gusa. Aha ni ha handi wahitamo ukeneye izindi nkundo, birashoboka ariko biragoye guhuza akazi no kwita ku mukunzi mukorana.

Ikindi ni uko ugomba guhitamo inshuti hagamijwe gushyigikirana, kubahana, guhitamo izihambaye mu bumenyi zagufasha kwiyungura ibishya no gushingira ku wo mwahuza mico.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Bimera bite gukundana n’umusore utarakandagiye mu ishuri
Next Article Executive Assistant | QA Venue Solutions Rwanda (QAVSR) Deadline 30-05-2025
1 Comment
  • Rébecca says:
    May 25, 2025 at 8:38 pm

    Inshuti nziza ivura stress

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Israel Mbonyi yahawe igihembo mpuzamahanga muri Tanzanian Gospel Music Awards 2025
May 25, 2025
Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
May 25, 2025
Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
May 25, 2025
IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
May 25, 2025
Senior Manager Ecosystem and Value Chain Banking at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025

You Might Also Like

UTUNTU N' UTUNDI

Dore impamvu ikomeye ituma muri Koreya y’Epfo hategurwa amarushanwa yo ‘gukora ubusa’

Mu gihugu cya Koreya y’Epfo hategurwa amarushanwa yo “gukora ubusa,” aho abantu baba bahatana mu kudakora ikintu na kimwe mu…

1 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Bimera bite gukundana n’umusore utarakandagiye mu ishuri

Ku bantu bizerera mu magambo y’urukundo avuga ngo ‘icya mbere ni umutima ukunda’ bisa nk’ibitoroshye kubaganiriza ku ngingo yo gukunda…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Uganda: Umugabo umaze kubyara abana 102, ubu yiyemeje kuboneza urubyaro

Ni uwitwa Musa Hasahya Kasera umugabo w’imyaka 69 wo mu gihugu cya Uganda nyuma yo kubyara abana 102, ku bagore…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Nyuma yo kwibaruka yabwiwe ko uwo abyaye ari uw’uwundi mugore

Mu Gihugu cya Australie hari umubyeyi w’ibarutse umwana, maze bamubwira ko mu isuzuma abaganga bakoze byagaragaye ko umwana atari uwe…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?