Kuwa 17 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB mu ibaruwa rwandikiye, Mgr Dr. NTIVUGURUZWA Balthazar Umwepisikopi wa Diocese Gatolika ya Kabgayi Akarere ka Muhanga. Impamvu ni uguhagarika by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Karere ka Ruhango.
Muri iyi baruwa RGB yagaragaje ko ibi yabikoze ibishingiye ku itegeko No 56/2016 ryo ku wa 16/12/2016 rishyiraho Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere ndetse kandi yanashingiye ku Itegeko No 72/2018 ryo kuwa 31/8/2018 rigena imikorere n’imitunganyirize by’imiryango ishingiye ku myemerere n’amabwiriza y’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw Imiyoborere No 01/2025 yo ku wa 06/03/2025 yerekeye Ibindi Bisabwa Imiryango Ishingiye ku Myemerere.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB rwagaragaje ko nyuma y’isesengura rwakoze rwasanze aha hantu kuhasengera byagira ingaruka zitari nziza.
RGB mu ibaruwa yayo yagize iti: “Nshingiye ku isesengura ryakozwe ku bwitabire n’imitegurire y’amasengesho ngaruka kwezi na ngaruka mwaka abera ahitwa ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe muri Diyosezi ya Kabgayi mu Karare ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo; Byagaragaye ko ahantu amasengesho abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungaburanga umutekano n’ituze by abahagana. Aha twifuje kugaruka ku masengesho yabaye ku cyumweru tariki ya 27/04/2025 ahabaye umuvundo w’abantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera.”
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB rwanakomeje rugaragaza ko amasengesho yahaberaga ahagaritswe kandi ko azongera kuhabera mu gihe hazaba hafashwe ingamba z’uko atashyira ubuzima bw’abatugare mu kaga.
RGB yagize iti: “Mu rwego rwo gushaka ingamba zo kubungabunga ubuzima bw’abasengera ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, turabamenyesha ko amasengesho ngaruka kwezi na ngaruka mwaka yahaberaga ahagaritswe by’agateganyo kugeza hashyizweho ingamba zituma hatazongera kubaho ibibazo byashyira abahasengera mukaga.”
Ibi bibaye nyuma y’uko hari hashize igihe gito Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere (RGB) rwambuye uburenganzira bwo gukora Grace Room Ministries ya Pasiteri Julienne Kabanda nyuma yo kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.
