Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2025, Uburusiya bwizihizaga imyaka 80 butsinze Abanazi bari bayobowe na Adolphe Hitileri wari wateye icyitwaga Leta z’unze ubumwe z’Abasoviyete mu Ntambara ya kabiri y’isi yose. Ibi birori byari byahuruje abakuru b’ibihugu 20, ndetse ingabo z’ibihugu 13 birimo Ubushinwa, Misiri, Birmaniya na Vietnam,zakoze Akarasisi gakomeye mu masibo yaragize ingabo zose hamwe 11000 ku rubuga rw’Umutuku ( Place Rouge), aho nanone bakunze kwita kurukuta rwa Kremilin.
Iskander imwe muri Missile zakoze akarasisi.
Muri aka karasisi k’injyanamuntu, hagaragayemo zimwe mu ntwaro kabombo Uburusiya bwibitseho. Muri izi ntwaro uyu munsi turagaruka kuyitwa Iskander yahabije imijyi ya Ukraine ndetse na Siriya mu gihe Uburusiya bwoherezaga ingabo muri iki gihugu.
Iskander ballistic missile muri iyi minsi iteye impungenge ibihugu by’uburengerazuba bw’isi, ifite ubushobozi bwo kurasa muri 500km, ikaba ari igisasu gishyirwa mu muryango wa misile zirasa mu ntera igereranyije zitari mpuzamigabane.
Iyi misile yahabije imijyi ya Ukraine kuko kugeza ubu nta bwirinzi bwo mu kirere burayica iryera.
Ifite umuvuduko wa 2,000 m/s (Mach 5.9) Ipima Toni 3.8. Ifite uburebure bwa 7M. NATO yayibatije izina rya (SS-26 Stone). Yasohotse bwa mbere 1988, iza kuvugururwa mu 2004. Yatangiye gukoreshwa kuva 2006 kugeza iki gihe. Ibisirikare biyibitseho bizwi bindi ni Algerian People’s National Army na Armed Forces of Belarus.