igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Dore uburyo bwiza bwo gutera umuntu indobo mu kinyabupfura
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UBUZIMA > Dore uburyo bwiza bwo gutera umuntu indobo mu kinyabupfura
UBUZIMA

Dore uburyo bwiza bwo gutera umuntu indobo mu kinyabupfura

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 4, 2025 9:59 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu buzima, hari igihe umuntu ashobora kukwiyegereza akakubwira ko agukunda cyangwa akagusaba ko mwaba inshuti zihariye. Niba wowe ubona ko bidashoboka wenda kubera ko utamukunda, utiteguye gukundana, cyangwa se ufite undi, si ngombwa kumubabaza cyangwa kumubwira nabi. Ahubwo, hari uburyo wabimubwiramo umwubashye, utamuciye intege cyangwa ngo yumve ahangayitse.

1. Tangira umushimira

Kumushimira ni ukugaragaza neza ko wubashye amarangamutima ye. Buriya kubwira umuntu ko umukunda biragora, gushimira umuntu wigiriye ikizere akakubwira ko agukunda. Ni intambwe ya mbere yo kugaragaza ko wamwubashye.

Urugero, wamubwira uti
“Ndagushimira umutima wagize wo kumbwira uko wiyumva. Si buri wese ubishobora kandi ndabigushimira.”

2. Sobanura uko wowe wiyumva, mu kuri ariko mu bwitonzi

Ntugomba kumubeshya cyangwa guhinduranya amagambo. Vuga uko wiyumva mu buryo bworoheje, utamucira urubanza kandi wirinda kumutera ipfunwe.

Urugero:
“Gusa ndumva ntari mu mwanya wo gukundana ubu, kandi sinshaka kukubeshya ngo nkwizeze ibitari byo.”
Cyangwa:
“Mfite undi muntu dukundana kandi ntashaka guca intege cyangwa kumubabaza.”

3. Gabanya amagambo uvuga, ntukarondogore

Ntukarenze amagambo menshi ku byo umubwiye cyangwa ngo uyasubiremo inshuro nyinshi. Ibyo bishobora kumutera akababaro karenze. Gira uruhare mu kurangiza ikiganiro neza, umugaragariza icyubahiro n’ubwitonzi.

Urugero:
“Ndizera ntashidikanya ko uzabona umuntu uzakwitaho uko bikwiye, kandi ugasubizwa urukundo utanze. Uri umuntu w’agaciro cyane.”

4. Hitamo igihe n’ahantu heza ho kubimubwirira

Ntibikwiye kubwira umuntu amakuru nk’ayo imbere y’abantu benshi, cyangwa mu buryo bwo kumusebya. Hitamo igihe mutuje, muri ahantu hatari urusaku, kandi mwubahanye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umushinga w’itegeko rigira imirimo ya gisirikare itegeko washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ya DRC
Next Article U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Gates foundation sosiyete y’umuherwe Bill Gates
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ndi gupfa, ndumva uburibwe bukomeye – Eddie Mutwe
May 21, 2025
Ibihano bishya ku Burusiya
May 21, 2025
BAL: APR BBC yatsindiwe mu maso y’Umukuru w’Igihugu
May 21, 2025
Trump yatangaje ko hari Jenoside iri gukorerwa abahinzi b’abazungu muri Afurika Y’Epfo
May 21, 2025
DRC: Uwahoze ari minisitiri w’intebe yakatiwe imyaka 10 akora imirimo y’agahato
May 20, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUZIMA

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore batwite bakoresha urumogi byongera ibyago byo gupfa ku mwana batwite

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore batwite bakoresha urumogi baba bafite ibyago byinshi byo kubyara umwana utagejeje igihe, ufite ibiro bike, umwana…

2 Min Read
UBUZIMA

Dore ingaruka zikomeye ku buzima bw’umwana ubyawe n’umugabo urengeje imyaka 35

Mu gihe isi igenda ihinduka, hari ibintu byinshi bisigaye byitabwaho mu bijyanye n’ubuzima, cyane cyane ku birebana no kubyara n’uburumbuke…

4 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Imvura nyinshi iteganyijwe hagati y’itariki 11 na 13 Mata 2025 – Umuburo wa METEO RWANDA

Meteo Rwanda, yatangaje ko kuva kuwa 11 mu ijoro, kugeza tariki 13 Mata 2025 hateganyijwekugwa imvura nyinshi, by’umwihariko mu Mujyi…

1 Min Read
Igerageza ku rukingo rwa SIDA ryakorewe mu Rwanda, ryatanze icyizere
AMAKURUUBUZIMA

Icyizere ni cyose ku rukingo rwa SIDA rwakorewe isuzumwa mu Rwanda

Abashakashatsi bagaragaje ko igerageza ry’urukingo rw’agakoko gatera SIDA umuntu aterwa rugakangura uturemangingo dushinzwe ubudahangarwa bw’umubiri, rukatwongerera ubushobozi bwo gukora abasirikare…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?