Icyumweru gishize cyasojwe n’irangira ry’amarushanwa y’umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi, harimo n’izo ku mugabane w’u Burayi. Uwo mwaka w’imikino wagaragayemo ibyishimo, ikiniga, ibihe by’intege nke n’imyitwarire yihariye y’abakinnyi ku giti cyabo.
Abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bagaragaje urwego rwo hejuru, bamwe muri bo baba inkingi za mwamba mu makipe yabo.
Imvaho Nshya iragaruka ku bakinnyi batanu b’Abanyarwanda bitwaye neza kurusha abandi muri uwo mwaka w’imikino.
Bonheur Mugisha muri Stade Tunisien (Tunizia)

Bonheur Mugisha yatangiye neza mu mwaka we wa mbere muri shampiyona ya Ligue 1 ya Tuniziya, yihesha izina nk’umwe mu bakinnyi bo hagati bugarira neza cyane muri shampiyona yo mu Karere ka Afurika y’Amajyaruguru.
Yakinnye imikino 27 ya shampiyona, atsinda ibitego 5, ibintu bitangaje ku mukinnyi wo hagati wugarira.
Yakinnye iminota 90 mu mikino 26, uretse umukino wa nyuma yakinnyemo igice kimwe gusa ubwo yasimbuzwaga ku munota wa 46.
Yagize uruhare rukomeye mu kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu.
Samuel Gueulette muri Raal La Louviere (u Bubiligi)

Uyu mukinnyi wo hagati ukina asatira yagize uruhare runini mu gufasha ikipe ye ya Raal La Louviere, kuzamuka mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Bubiligi (Jupiler Pro League).
Yakinnye imikino 26, atsinda ibitego 2 anatanga umupira umwe wavuyemo igitego. Mu mwaka w’imikino wose yakinnye iminota 1867, ndetse akaba ari visi kapitene w’ikipe.
Gueulette yatowe mu bakinnyi bahataniye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri iyo kipe.
Ange Mutsinzi muri Zira FK (Azerbaijan)

Uyu myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, yitwaye neza nk’inkingi y’ubwugarizi bwa Zira FK, aho ikipe ye yarangije shampiyona ifite amanota 74 mu mikino 36, ikaba izakina UEFA Europa League.
Mutsinzi yafashije ikipe kugabanya ibitego yinjizwaga kuko batsinzwe ibitego 27 gusa mu mwaka wose.
Nubwo atakina muri shampiyona ikomeye, ubu afite amahirwe yo kwigaragaza ku rwego rwa Europa League, bikaba byamuhesha andi mahirwe mu makipe akomeye.
Hakim Sahabo muri Beerschot (u Bubiligi)

Uyu mukinnyi ukiri muto yakinnye imikino 23 muri uyu mwaka w’imikino, harimo igihe yakiniraga Standard de Liège n’igihe yamaranye na Beerschot. Nyuma yo kugera muri Beerschot muri Mutarama uyu mwaka, yigaragaje cyane ku buryo yabaye moteri y’ikipe, nubwo ikipe ye yamanutse mu cyiciro cya kabiri.
Djihad Bizimana muri Al Ahli Tripoli (Libya)
Kapiteni w’Amavubi yakinnye imikino 16 muri shampiyona ya Ukraine (Ukrainian Premier League) akinira FC Kryvbas mbere yo kwerekeza muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya, ku itariki ya 6 Gashyantare 2025.
Ku ruhande rwa Al Ahli, amaze gukina imikino 5 atsinda igitego 1. Yagize uruhare runini mu gukina neza hagati mu kibuga, bituma Al Ahli ijya mu kipe yahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona.
Aba bakinnyi bagaragaje ko u Rwanda rufite impano ishobora guhatana ku rwego mpuzamahanga. Ibyo bagezeho ni ishema n’ikimenyetso cy’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
