Umwaka w’imikino uri kugana ku musozo, aho amakipe abiri yamaze gukina umunsi wa nyuma wa Shampiyona y’u Rwanda, mu gihe agera kuri 14 na yo azarangiza imikino yayo hagati muri iki cyumweru.
Ku mukino w’Umunsi wa 30 wa Rwanda Premier League, APR FC izakira Musanze FC muri Stade Amahoro ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izajya gukina uyu mukino yiteguye no guhita ikora ibirori byo guhabwa Igikombe cya Shampiyona yamaze gutwara nyuma yo gutsinda Muhazi United FC igitego 1-0.
Urugendo rwo kwegukana igikombe kuri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ntabwo rwari rworoshye, dore ko na yo itari yizeye neza ko iki gikombe izagitwara kuko yari ihanganye na mukeba wayo Rayon Sports.
APR FC ni ikipe yiteguye neza umwaka w’imikino wa 2024/25, dore ko wari umwaka wari ukubiyemo n’imikino mpuzamahanga kuko yahagarariye u Rwanda muri CAF Champions League.
Umwaka w’imikino ushize ukirangira, iyi kipe yahise itandukana na Thierry Froger wari urangije amasezerano kuko atageze ku musaruro wifuzwaga by’umwihariko mu mikino mpuzamahanga.
Abatoza batandukanye bavuzwe muri iyi kipe, ariko amahirwe n’ibiganiro bigenda neza hagati y’ubuyobozi bwari buyobowe na Col (Rtd) Richard Karasira n’Umunya-Serbia Darko Nović.
Si we gusa wabengutswe n’ikipe kuko yongeyemo n’abakinnyi bashya bazayifasha muri uyu mwaka. Mu Banyarwanda ni Byiringiro Gilbert, Dushimimana Olivier ‘Muzungu’, Tuyisenge Arsène na Mugiraneza Frodouard.
Ni mu gihe mu banyamahanga yaguze ikongeramo yibanze mu mpande zose, isinyisha Aliou Souané, Dauda Youssif, Mamadou Lamine Bah, Godwin Odibo, Mamadou Sy, Richmond Lamptey na Nwobodo Johnson.
Intego nyamukuru yari ukwitwara neza mu mikino mpuzamahanga, ariko nyuma yo gusezera AZAM FC yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, Pyramids yahise ikomeza kuba inzozi mbi kuri APR FC iyikuramo itarenze umutaru.
Benshi muri aba bakinnyi bayibereye igihombo, dore ko rugikubita yavuye mu mikino mpuzamahanga igahitira mu Karere ka Rubavu, aho yanganyije na Etincelles FC 0-0, abafana bayo batangira kuyikemanga.
APR FC yari ikipe ifite abakinnyi benshi, kari akazi k’umutoza kugira ngo ababonere umwanya bose, rimwe na rimwe hakaba bamwe badakinishwa nyamara baragaragazaga ubushobozi.
Aba barimo abanyamahanga batabonaga umwanya wo gukina. Bamwe muri aba batandukanye n’iyi kipe shampiyona igeze hagati. Abo ni Godwin Odibo, Bemol Apam Assongwe na Nwobodo Johnson batandukanye, Kategaya Elie na Ishimwe Jean René batizwa mu yandi makipe.
APR FC yasimbuje aba bakinnyi Denis Omedi, Djibril Ouattara na Hakim Kiwanuka muri Mutarama.
Impinduka za APR FC ntizahereye mu bakinnyi bo kuyishakira intsinzi gusa, ahubwo yanazikoze mu miyoborere, aho Col (Rtd) Richard Karasira yahaye inkoni Brig Gen Deo Rusanganwa mu Ugushyingo nyuma y’iminsi mike iyi kipe itewe mpaga kubera gukinisha abanyamahanga barenze abemewe ku mukino wa Gorilla FC, ariko bikajyan n’ibindi bintu byari bimaze igihe bivugwa mu ikipe.
Aba basanze APR FC iri guhangana n’imikino itanu y’ibirarane byari byaragiyemo kubera imikino mpuzamahanga, ndetse no gusoza imikino ibanza yaragabanyije ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yayo na Rayon Sports.
Imikino ibanza yarangiye iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31. Icyo gihe yarushwaga na Rayon Sports amanota ane. Cyari igitutu gikomeye cyane kuko mu mwaka wari wawubanjirije iyi kipe yagejeje imikino 15, irusha Gikundiro amanota arindwi.
Iyi na yo yari yatangiranye intego zo gutwara igikombe bigendanye n’ubuyobozi bushya yari ifite, buyobowe na Muvunyi Paul wayihesheje igikombe cya shampiyona iheruka, na mugenzi we Twagirayezu Thaddée.
Ibibazo by’amikoro muri Rayon Sports yari ihanganiye igikombe cya shampiyona, byatumye habaho birantega mu mitegurire y’imikino imwe n’imwe bikarangira iyitakaje.
Rutahizamu wa APR FC Djibril Ouattara yaje ari igisubizo mu mikino ya APR FC kuko yayitsindiye ibitego 12 mu mikino ya Shampiyona.
Ibi ntibyari bihagije kuko mu mboni z’abayobozi ba APR FC basanze ari ngombwa ko bagomba gutandukana n’Umutoza Darko Novic wari warananiwe kujya ku mwanya wa mbere, dore ko yatakazaga imikino ya hato na hato nubwo yaherukaga kuyihesha Igikombe cy’Amahoro n’icy’Intwari.
Uyu yajyanye n’abungiriza be Dragan Silac, Culum Dragan na Marmouche Mehd, basimburwa na Mugisha Ndoli utoza Intare FC, Ngabo Albert na Bizimana Didier.
Abatoza bashya bafashije APR FC mu mikino itatu ya nyuma kugeza itwaye Igikombe cya Shampiyona ya 2024/25, kiba icya gatandatu yikurikiranya ndetse n’icya 23 mu mateka yayo.
APR FC yarangije umwaka w’imikino itsinze ibitego 43, mu gihe yo yinjijwe 16. Kugeza ku Munsi wa 29 wa Shampiyona, APR FC ntiyigeze itsindwa igitego mu mikino 17.
Urugendo rwa APR FC rwasaga no gupfundikanya mu mpande zose kuva mu buyobozi butari bwakujuje inzego, kugera mu kibuga aho Umutoza Darko yaburaga abo akinisha n’abo areka.
Nubwo hari benshi barubona nk’ururangiye, ariko ni bwo rutangiye kuko iyi kipe ikeneye imbaraga zo kuyiherekeza mu mikino mpuzamahanga, by’umwihariko CAF Champions League.