igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: DRC: Abasaga 110 bishwe n’umwuzure muri Fizi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > DRC: Abasaga 110 bishwe n’umwuzure muri Fizi
AMAKURUMU MAHANGA

DRC: Abasaga 110 bishwe n’umwuzure muri Fizi

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 12, 2025 10:02 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa teritwari ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwatangaje ko umwuzure wibasiye umudugudu wa Kasaza wishe abarenga 110.

Uyu mwuzure waturutse ku mvura y’amahindu yaguye muri Fizi mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira uwa 9 Gicurasi 2025. Yatumye amazi yo mu Kiyaga cya Tanganyika aba menshi, yinjira mu nzu z’abaturage ba Kasaza acyegereye.

Umuyobozi wa Fizi, Samy Kalonji, yatangaje ko abandi bantu barenga 40 bakomerekeye muri uyu mwuzure, inzu 150 zirasenyuka. Ubu hari abantu babarirwa muri 850 bo muri Kasaza badafite aho barara.

Kalonji yasabye ubuyobozi ku rwego rw’igihugu n’intara gufasha Fizi gushyingura mu cyubahiro abapfuye, kuko kugeza hari imirambo myinshi itarabonerwa amasanduku yo kuyishyiramo.

Yagize ati “Turasaba ubuyobozi ku rwego rw’igihugu n’intara ko bwadufasha gushyingura mu cyubahiro abavandimwe na bashiki bacu twabuze. Imirambo myinshi iracyari hasi. Dukeneye amasanduku n’ubufasha kugira ngo tuyishyingure mu cyubahiro.”

Uyu muyobozi kandi yasabye Leta n’imiryango y’ubutabazi gufasha abaturage badafite aho barara, ibyo kurya ndetse n’imiti.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyarugenge: Umugore yakubiswe bikomeye cyane na mugenzi we bapfa ko yasanze ari kuvugana n’umugabo we
Next Article Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe mu ruzinduko rw’akazi i Hongiriya
May 12, 2025
Ingabo z’u Bwongereza zishe urwagashinyaguro abana bambaye amapingu muri Afghanistan
May 12, 2025
Qatar igiye guha indege karabutaka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump
May 12, 2025
U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge
May 12, 2025
Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Perezida wa Ukraine yahagaritse urugendo rwe muri Afrika y’epfo by’ikitaraganya

Vladimir Zeresky yatangaje ko ahagaritse urugendo yarari kugirira mu gihugu cya Afrika y'epfo bitunguranye nyuma yo kumva ko igihugu cye…

1 Min Read
Umugaba Mukuru w’Ingabo za KDF
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Intandaro y’impanuka ikomeye y’indege yo mubwoko bwa kajugujugu yahitanye Umugaba Mukuru w’Ingabo za KDF

Iperereza ryakozwe na Minisiteri y’Ingabo za Kenya rimaze hafi umwaka wose ku mpanuka ya kajugujugu yahitanye Gen Francis Ogolla wahoze…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Rayon Sports yanze gusesa amasezerano na Omborenga Fitina

Omborenga Fitina uherutse gusaba Rayon Sports ko basesa amasezerano bagatandukana yasubijwe ko bitashoboka, asabwa kubahiriza ibikubiye mu masezerano. Ni ibiri…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuhanzi Yago Pon Dat n’umukunzi we Teta Christa bibarutse imfura y’umuhungu

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent, wamamaye mu muziki ku izina rya Yago Pon Dat, yatangaje inkuru y’ibyishimo y’uko we n’umukunzi…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?