Umujyi wa Dublin mu gihugu cya Ireland wiyamye bamwe mu bakerarugendo bawusura kugenda bakorakora ku mabere y’ikibumbano cya Molly Malone cy’umugore uri gusunika igare ricururizwamo ibiribwa bitandukanye.
Iki gishushanyo cyakozwe cyambaye ikanzu igaragaza mu buryo bukabije igituza k’iki gishushanyo, kugeza ubu aho aba bantu bagenda bakorakora hahinduye ibara mu buryo bugaragara.
Nyuma yo kumva bamwe mu batuye uyu mujyi bijujutira ibi bintu ubuyobozi bw’umugi bwamaganye abakora ibi kuko ngo ari ugutesha agaciro Molly Malone hari amafoto yakwikwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe mu bayura aho iki kibumbano cyubatse bakora ku mabereye yacyo aho ubu buyobozi bw’umugi buhera buvuga ko bubyamaganye

Picture from BBC
Amakuru dukesha BBC avuga ko uyu mugi wemeje ko ugiye gushyira abarinzi aho iki kibumbano kiri mu rwego rwo gukumira ababisubira
Ubundi uyu Molly Malone yari umugore wamamaye mu mugi wa Dublin mu myaka 37 kubera gusunika igare agenda acuruza ibiribwa bihiye birimo amafi ahiye ndetse n’ibijyana n’ayo. Akaba yararirimbwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Cockles and Mussels”