Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry‘abahanzi muri Uganda akaba n’umuhanzi Eddy Kenzo, yagaragaje ko atishimiye na gato uburyo abahanzi bo muri Uganda bafashwe mu gitaramo cya Coffee Marathon giherutse kubera i Ntungamo, mu gihe Diamond Platnumz na The Ben bahawe indege yihariye.
Ako gahinda katumye uyu muhanzi wo muri Uganda atitabira ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Ntungamo mbere y’igitaramo ku wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, cyitabiriwe na Bebe Cool, The Ben, Truth256 ndetse na Diamond Platinumz.
Aganira na Big Eye, Kenzo yagaragaje akababaro yatewe n’uburyo abahanzi b’imbere mu gihugu bafashwe n’abateguye iki gitaramo.
Yagize ati: “Ntushobora kumbwira ko mwakodesheje indege yihariye (private jet) ndetse na kajugugu (helicopter) ku muhanzi watumiwe (Diamond na The Ben) hanyuma abandi tukagerekwa. Natwe turi abantu, ntabwo twarebera gusa abandi bahabwa ibyo byubahiro byose, cyane cyane mu gihugu cyacu ngo twicecekere.”
Bivugwa ko Diamond Platinumz yageze muri Uganda mu ndege yihariye, nyuma akajyanwa mu kiganiro n’itangazamakuru i Ntungamo, akoresheje kajugugu, ubwo yari kumwe na The Ben.
Kenzo yavuze ko ibyo ari ubwiyemezi bukabije no gusuzugura abahanzi b‘imbere mu gihugu.
Yongeyeho ati: “Simvuze ibi kubera ishyari, ariko natwe tugomba guhabwa agaciro mu bitaramo nk’ibi, kuko niba nta gaciro mfite, sinari gutumirwa ngo nzaririmbe.”
Aya magambo ya Kenzo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, atangiza impaka zikomeye hagati y’abafana n’abandi bahanzi ku bijyanye n’uburyo abahanzi bo mu gihugu bafatwa iyo habaye ibitaramo mpuzamahanga ku butaka bwabo.
Bamwe bemeje ko Kenzo afite ukuri, kuko abahanzi b’imbere mu gihugu bagomba guhabwa agaciro gakwiye, mu gihe abandi bavuga ko abahanzi mpuzamahanga bakenera uburyo budasanzwe mu bijyanye no gutembera no kurindwa, cyane cyane kubera izina ryabo n’ubwamamare bafite.
Eddy Kenzo, ni rimwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Uganda, uretse kuba ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abahanzi ni n’umujyanama wa Perezida Museveni mu bijyanye no guhanga udushya.