FC Barcelone Yamaganye Imisifurire ya Szymon Marciniak nyuma yo Gusezererwa na Inter Milan muri Champions League
Nyuma yo gusezererwa na Inter Milan muri ½ cy’irushanwa rya UEFA Champions League, abakinnyi n’abayobozi ba FC Barcelone bagaragaje ko batanyuzwe n’imisifurire y’umusifuzi w’Umunya-Pologne, Szymon Marciniak, bashinja ko yafashe ibyemezo bihengamiye ku ruhande rwa Inter. By’umwihariko, basaba UEFA gukora iperereza ku mikorere ye.
Mu mukino wo kwishyura wabaye ku wa Kabiri, Barcelone yatsinzwe ibitego 4-3, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 7-6. Nyuma y’uyu mukino, Pedri, umwe mu bakinnyi b’iyi kipe, yatangaje ko atumva uburyo ibyemezo bikomeye nk’ibyafashwe n’uyu musifuzi bitajya bisobanurwa. Yasabye UEFA ko yakurikirana imyitwarire ya Marciniak.
Barcelone yavugaga ko yari ikwiriye guhabwa penaliti ku mupira wakozwe na Francesco Acerbi mu rubuga rw’amahina. Indi penaliti yabonetse ku ruhande rwa Inter nyuma y’uko Pau Cubarsí akoze ikosa kuri Lautaro Martínez, bikaba byarakajije abakunzi ba Barcelone.
Abakunzi ba Barça kandi banenze icyemezo cyo kwima penaliti ubwo Henrikh Mkhitaryan yakoraga ikosa kuri Lamine Yamal, nyuma hakavugwa ko ryabereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Ikindi ni ikosa ryakozwe na Denzel Dumfries kuri Gerard Martín mu gihe Barcelone yari imbere n’ibitego 3-2, mbere y’uko Inter yishyura igitego cya nyuma cyafashije amakipe kujya mu minota y’inyongera.
Pedri yagize ati: “Ibi si ubwa mbere bibaye ku mukino wacu hamwe n’uyu musifuzi. UEFA ikwiye gukora iperereza. Ku ikosa ryakorewe Lamine, ni penaliti kandi Mkhitaryan yari akwiriye guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.”
Umutoza Hansi Flick n’umukinnyi Inigo Martínez na bo batangaje ko imisifurire ya Marciniak yagiye igira uruhande.
Ikinyamakuru Sport cyo muri Catalonia cyigeze kugaragaza impungenge ku musifuzi Marciniak mbere y’uyu mukino, kivuga ko afite “amateka y’ukwihandagaza ku ruhande rwa Real Madrid”. Kigaragaza ko mu mashusho yo hambere yagiye agaragara mu mwambaro cyangwa ari iruhande rw’ibikoresho by’iyo kipe.
Iki kinyamakuru cyagarutse no ku bindi byemezo bikemangwa Marciniak yafashe mu mikino yahuje Real Madrid n’izindi kipe, nka penaliti ya Atlético Madrid yateshejwe agaciro cyangwa igitego cya Bayern Munich cyanzwe mu mwaka ushize.
Sport na Mundo Deportivo, ibinyamakuru bikomeye muri Barcelone, byombi byamaganye imisifurire y’uyu musifuzi, bivuga ko FC Barcelone “yibwe”.
Szymon Marciniak yagiye ahabwa ibihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga birimo n’icy’umusifuzi w’umwaka wa 2022 na 2023 nk’uko byatangajwe na IFFHS. Yanayoboye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022 ndetse n’uwatwaye Manchester City igikombe cya Champions League mu 2023.