FCC, Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riri gushishikariza Abanye-Congo kwamaganira kure umugambi Leta ifite wo kujyana Joseph Kabila mu nkiko.
Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, aherutse gutangaza ko Ubushinjacyaha bw’igisirikare cy’iki gihugu busaba Sena kwambura Kabila ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe mu nkiko.
ku wa 2 Gicurasi 2025, Perezida wa Sena, Michel Sama Lukonde yatangaje ko ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare kuri Kabila buri gusuzumwa hagendewe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Yakomeje asobanura ko Joseph Kabila wabaye Perezida wa RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, akurikiranyweho ubugambanyi, kuba mu mutwe utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ibi byaha byose byasanishijwe n’uruzinduko Kabila yagiriye mu mujyi wa Goma tariki ya 18 Mata. Leta ya RDC yarushingiyeho, igaragaza ko ari umwe mu bashinze ihuriro AFC/M23. Mu gihe we yashinze ihuriro FCC ridafite aho rihuriye na AFC/M23.
Iri huriro FCC yamaganye icyemezo cya Leta ya RDC kuri Kabila, isobanura ko gukurikirana uyu munyapolitiki usanzwe ari Senateri binyuranyije n’uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga, ndetse ryagaragaje ko iki cyemezo gishimangira ko RDC iyobowe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Félix Tshisekedi, ni ko guhamagararira Abanye-Congo guhaguruka, bakarwanya ibikorwa bibi byabwo.
Riti “FCC irasaba byihutirwa Abanye-Congo hamwe n’ababashyigikiye guhuza imbaraga, bagahurira ku butaka bwose bw’igihugu kugira ngo bakumire ubutegetsi bw’igitugu, banarwanire uburenganzira n’ubwisanzure baharaniye, uyu munsi bwakorewe ibirenze kubangamirwa.”
Joseph Kabila ashinjwa kuba umwe mu bayobozi ba AFC/M23 kuva mu mwaka ushize. Ubwo yari muri Afurika y’Epfo muri Werurwe 2025, we yavuze ko ibi birego ari ibinyoma, ahamya ko nta bimenyetso bihari byabimuhamya.