igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: FCC yasabye abanye-Congo kwamagana ijyanwa mu nkiko rya Kabila
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > FCC yasabye abanye-Congo kwamagana ijyanwa mu nkiko rya Kabila
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

FCC yasabye abanye-Congo kwamagana ijyanwa mu nkiko rya Kabila

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 4, 2025 12:03 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

FCC, Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riri gushishikariza  Abanye-Congo kwamaganira kure umugambi Leta ifite wo kujyana Joseph Kabila mu nkiko.

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, aherutse gutangaza ko Ubushinjacyaha bw’igisirikare cy’iki gihugu busaba Sena kwambura Kabila ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe mu nkiko.

ku wa 2 Gicurasi 2025, Perezida wa Sena, Michel Sama Lukonde yatangaje ko ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare kuri Kabila buri gusuzumwa hagendewe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Yakomeje asobanura ko Joseph Kabila wabaye Perezida wa RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, akurikiranyweho ubugambanyi, kuba mu mutwe utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha byose byasanishijwe n’uruzinduko Kabila yagiriye mu mujyi wa Goma tariki ya 18 Mata. Leta ya RDC yarushingiyeho, igaragaza ko ari umwe mu bashinze ihuriro AFC/M23. Mu gihe we yashinze ihuriro FCC ridafite aho rihuriye na AFC/M23.

Iri huriro FCC yamaganye icyemezo cya Leta ya RDC kuri Kabila, isobanura ko gukurikirana uyu munyapolitiki usanzwe ari Senateri binyuranyije n’uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga, ndetse ryagaragaje ko iki cyemezo gishimangira ko RDC iyobowe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Félix Tshisekedi, ni ko guhamagararira Abanye-Congo guhaguruka, bakarwanya ibikorwa bibi byabwo.

Riti “FCC irasaba byihutirwa Abanye-Congo hamwe n’ababashyigikiye guhuza imbaraga, bagahurira ku butaka bwose bw’igihugu kugira ngo bakumire ubutegetsi bw’igitugu, banarwanire uburenganzira n’ubwisanzure baharaniye, uyu munsi bwakorewe ibirenze kubangamirwa.”

Joseph Kabila ashinjwa kuba umwe mu bayobozi ba AFC/M23 kuva mu mwaka ushize. Ubwo yari muri Afurika y’Epfo muri Werurwe 2025, we yavuze ko ibi birego ari ibinyoma, ahamya ko nta bimenyetso bihari byabimuhamya.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Police Handball Club y’u Rwanda yegukanye igikombe mu Mikino ya EAPCCO
Next Article Yanze miliyoni 5 z’amadorari bamuhaga ngo arase Prezida Ibrahim Traoré
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

U Rwanda rugiye kohereza abandi bapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango…

3 Min Read
AMAKURU

Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. Mubarakh Muganga, mu Ruzinduko rw’Iminsi Itatu mu Bugereki

Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu gihugu cy’u Bugereki, aho…

2 Min Read
AMAKURU

Huye: inzu ebyiri z’ubucuruzi zahiye zirakongoka burundu

Inzu ebyiri ziherereye mu cyarabu mu mujyi wa Huye zibasiriewe bikomeye n'umuriro zirakongoka bitewe na sirikwe y'amashanyarazi. Ibi byabaye ahagana…

2 Min Read
AMAKURU

Umugabo yarohamye mu cyuzi arapfa, nyuma yo kwanga kumvira umugore we

Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Rwaniro, haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo witwa Uwimana Aphrodis, w’imyaka 23, warohamye mu cyuzi cya…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?