Ahafungirwa imfungwa nyinshi mu gihugu cy’ubufaransa hagabwe ibitero mu ijoro ryakeye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri mu mijyi itandukanye mu gihugu cy’ubufaransa hagabwe ibitero ku magereza menshi ibitero byari biteguranye ubukana nk’uko byatanajwe n’inzego za Leta yaho mu Bufaransa. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Parisien: amagereza yibasiwe aherereye muri Toulon, Aix-En-Provence, Marseille, Valence na Nîmes mu mujyepfo y’Ubufaransa, hamwe rero na Villepinte muri Nanterre hafi ya Paris.
Minisitire w’ubutabera yamaganiye kure iki gitero avuga ko ababigizemo uruhare bose bagomba kubiryozwa abicishije ku rubuga rwa X yahoze ari twitter uyu mugabo yagize ati ” Uwariwe wese wagize uruhare mu gitero cyagabwe ku magereza uwo agomba kubiryozwa”
Ishirahamwe ry’abacunga gereza FO Justice ryahamagariye Leta kugira icyo ikora ku gutanga ubutabera bavuga ko hakwiye gukorwa iperereza ryimbitse kuri ibi bitero.
Ibyo bitero byakurikiwe n’ikindi cy’imodoka 7 zaturikijwe nta mutwe n’umwe urigamba ibyo bitero gusa iperereza ryagaragaje ko ibi bitero byavuye ku gikorwa leta yiyemeje kurandura aricyo ibiyobyabwenge bikomeje kwiyongera bakavuga ko biturutse kuri iki gikorwa ababicuruza baba aribo nyirabayazana w’iki gitero. Nta mubare w’abapfiriye muri iki gitero cyangwa ngo bakomerekeremo uratangazwa.