igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Gatsibo: Bane bafashwe bazira kwiba no kubaga Ingurube z’abaturage
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Gatsibo: Bane bafashwe bazira kwiba no kubaga Ingurube z’abaturage
AMAKURU

Gatsibo: Bane bafashwe bazira kwiba no kubaga Ingurube z’abaturage

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 16, 2025 9:11 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo yataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho kwiba ingurube z’abaturage, bamwe bakazibaga bakajya kugurisha inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rugembe, Akagari ka Taba, mu Murenge wa Muhura, aho kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, aba bantu bafashwe nyuma yo kwiba ingurube enye. Polisi ivuga ko babafashe bamaze kubaga ebyiri muri zo, bagiye kugurisha inyama zazo.

Abafashwe barimo umugabo w’imyaka 45, umugore w’imyaka 46, umusore w’imyaka 19, n’undi musore w’imyaka 25 wari umumotari, akaba ari nawe watwaraga itwara aya matungo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Twizeyimana Hamduni, yavuze ko gufatwa kw’aba bantu kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, abasaba gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ubujura.

Yagize ati: “Abaturage bakwiriye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ubujura bw’imitungo yabo birinda gutanga icyuho cyo kwibwa. Buri wese akwiye kumva ko afite inshingano zo kurinda ibye n’iby’abandi.”

SP Twizeyimana yibukije ko ubujura budashobora kwihanganirwa, kandi ko ababigira umwuga bazajya bafatwa bagakurikiranwa n’amategeko. Yanagarutse ku kibazo cy’abacuruza inyama zitazwi inkomoko, avuga ko ari icyaha, asaba abaturage gutanga amakuru ku bakora ibi bikorwa.

Ubu aba bafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhura hamwe na moto bifashishaga mu gukwirakwiza ayo matungo yibwe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Chris Brown yafunzwe
Next Article Massad Boulos yavuze ko Amerika yarangije gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Igitero cya drone y’igisirikare cy’u Burusiya cyahitanye abantu icyenda bari mu modoka, abandi barindwi barakomereka
May 17, 2025
Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye
May 17, 2025
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri guhigisha uruhindu umusirikare mukuru watorokanye amafaranga
May 17, 2025
Umukino Bugesera yari imaze gutsindamo Rayon Sports wahagaze kubera imvururu z’abafana ba Rayon Sports
May 17, 2025
Sheilah Gashumba yavuze ko kwita ‘Mama’ umukobwa se aheruka kurongora bitazashoboka
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Hamenyekanye igihe amashusho y’indirimbo ya Chriss Eazy , Kevin Kade na The Ben – FOLOMIANA azasohokera

Nyuma yo kumara amezi atanu adasohora igihangano na kimwe, umuhanzi Chriss Eazy yihuje na Kevin Kade ndetse na The Ben…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADUROMU MAHANGA

Ibitangaje ku muhanzi kazi unywa amasohoro y’inzoka kugira ngo Agire Ijwi Ryiza

Umuhanzikazi Jessica Simpson, akaba n’umukinnyi wa filime, yatangaje ko anywa amasohoro y’inzoka mu rwego rwo kwita ku ijwi rye. Iyi…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Rudiger wari ku gatebe k’abasimbura Gushyuha mu mutwe bimuhesheje Ikarita itukura

Nyuma yo gutsindwa igitego cya 3 mu minota ya nyuma y'inyongera Extra Time, A ntonio Rudiger Hagurutse ku gatebe k'abasimbura…

1 Min Read
AMAKURU

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) yatangaje ko igiye kugabanya 1/2 cy’abakozi bayo

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko hagiye kubaho igabanywa mu bakozi b’uwo…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?