Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yitabiriye inama ihuza ibihugu byo mu Karere yiga ku mahoro, umutekano n’ubufatanye by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), iri kubera i Kampala, muri Uganda
Iyi nama iteraniye muri Uganda ishingiye ku masezerano y’amahoro n’umutekano yashyiriweho umukono ku wa 24 Gashyantare 2013 n’ibihugu 11 byo muri Afurika, hagamijwe kugarura ituze n’ubwumvikane mu Karere. Aya masezerano yashyizeho urwego rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo, rizwi nka ROM (Regional Oversight Mechanism).
Mu gitondo cyo ku wa 27 Gicurasi 2025, Gen (Rtd) Kabarebe yitabiriye inama y’abaminisitiri bo mu bihugu byasinye aya masezerano, inama izakurikirwa n’iy’abakuru b’ibihugu na za guverinoma cyangwa ababihagarariye, iteganyijwe kuba ku wa 28 Gicurasi.
Ibihugu 11 byatangiranye aya masezerano ni: u Rwanda, Angola, u Burundi, Centrafrique, RDC, Congo Brazzaville, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia. Muri Mutarama 2014, Kenya na Sudani byemerewe kwinjira muri uru rwego.
Biteganyijwe ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wari uyoboye uru rwego guhera muri Gicurasi 2023 agomba gusimburwa na Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda.
Aya masezerano yibanda ku nsanganyamatsiko y’impinduka mu miyoborere, ahamagarira RDC gukora amavugurura arimo kwegereza abaturage ubuyobozi, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, kuvugurura inzego za Leta no gukemura ibibazo by’umutekano cyane cyane mu burasirazuba bwayo.
Ibihugu byose byasinye aya masezerano byanasabwe kubahana no kubahiriza ubusugire bw’ibihugu byombi, kudaha ubufasha imitwe yitwaje intwaro, kutihanganira abayishyigikira, kwirinda gucumbikira abakekwaho ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu, ndetse no gukomeza ubufatanye mu rwego rw’ubukungu n’ubutabera.
Iyi nama ishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), n’Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), bose biyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.
Nubwo imyaka 12 ishize aya masezerano asinywe, umutekano muri ako gace warushijeho kuzamba, ndetse biravugwa ko Leta ya RDC ikomeje gufasha imitwe yitwaje intwaro kurusha mbere, mu rwego rwo kurwanya umutwe wa AFC/M23 ugenzura ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Mbere y’iyi nama, ku wa 25 Gicurasi 2025, Perezida Evariste Ndayishimiye yasuye mugenzi we Félix Tshisekedi i Kinshasa, baganira ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’umubano w’ibihugu byombi.