igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Gicumbi:Umwarimukazi aravugwaho gutegeka abanyeshuri gukubita mugenzi wabo agapfa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Gicumbi:Umwarimukazi aravugwaho gutegeka abanyeshuri gukubita mugenzi wabo agapfa
AMAKURUUBUZIMAUTUNTU N' UTUNDI

Gicumbi:Umwarimukazi aravugwaho gutegeka abanyeshuri gukubita mugenzi wabo agapfa

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 27, 2025 4:27 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Mu Karere ka Gicumbi umwarimukazi aravugwaho gutegeka abanyeshuri gukubita mugenzi wabo bamuziza ifunguro, bimuviramo gupfa.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko byabereye mu Murenge wa Miyove, akagari ka Gakenke, umudugudu wa Museke ku ishuri ryitwa GS. Rumuri. Umwarimukazi witwa Nibagwire Caline w’imyaka 35 y’amavuko ngo ni we wategetse abanyeshuri batandatu bari mu kigero cy’imyaka 14 na 15 gukubita mugenzi wabo biza kumuviramo gupfa.

Inzego z’umutekano zirimo Police, RIB, ingabo na DASSO bageze kuri GS. Rumuri bahasanga uwitwa Muhikuzo Samson w’imyaka 39 y’amavuko, akaba ari umuyobozi ushinzwe amasomo (DOS), yavuze ko nyakwigendera yakubitiwe mu ishuri n’abanyeshuri kubera ko “yari aje kurya kandi atize.”

Yavuze ko abanyeshyuri bavuka ko bahawe amabwiriza yo kugukubita mugenzi wabo n’umwarimu wabo witwa Nibagwire Caline. Bariya banyeshuri bakubise mugenzi wabo imigeri n’inshyi ariko ngo aza kubacika ariruka agwa muferege ufata amazi ava ku mashuri ufite ubureburebure bwa metero 1.5 bw’ubujyakuzimu.

Uwitwa Sindikubwabo w’imyaka 29 y’amavuko ni we wagiye kwa muganga afashe nyakwigendera kuri moto, yavuze ko bamutegeye moto yapfuye nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Miyove witwa Twagira Dan, yavuze ko yahageze yapfuye.

Umurambo ntabikomere ufite bigaragara, ngo ufite udusharure mu gatuza bikekwa ko yakubise agatuza hasi arimo ahunga abanyeshuri bamukubitaga. Abanyeshuri bakekwaho biriya amakuru avuga ko bajyanywe gufungirwa kuri Police station ya Byumba, ndetse n’umurezi wabo watanze amabwiriza yo kumukubita. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Byumba, uzajyanwa Kacyiru gukorerwa isuzumwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Ruhango: Umugore yasanzwe yapfiriye mu nzu nyuma y’igihe gito ashinze urugo
Next Article Rutsiro: Abarobyi babiri barohamye mu kivu umwe arapfa undi aburirwa irengero
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

DRC :Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahakanye ibyaha ashinjwa, avuga ko biramutse ari ukuri ko adatinya gufungwa
May 27, 2025
Joseph Kabila agiye gutangira urugendo rwo kuganira n’abaturage n’abayobozi ba AFC/M23
May 27, 2025
Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Kazakhstan
May 27, 2025
Umugabo yajyanye mu nkiko resitora ya Whataburger nyuma yo guhabwa ibitunguru
May 27, 2025
Bertrand Bisimwa ashinja Leta ya RDC gufatanya na FDLR no kuyihishira
May 27, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Umubyeyi yabyaye abana batandatu icyarimwe bitangaza benshi

Umugore w’imyaka 32 wo mu mudugudu wa Nyamufumura, mu karere ka Sheema, yabyaye abana batandatu icyarimwe, ibintu byatangaje benshi ariko…

2 Min Read
AMAKURU

Ibisasu bya rutura biturutse mu mutwe wa Rapid Support Forces (RSF) byibasiye ingoro ya Perezida wa Sudani

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 1 Gicurasi 2025, ibisasu bya rutura biturutse mu mutwe wa Rapid Support Forces (RSF)…

1 Min Read
AMAKURU

Gen Maj. Nzambe wari ufunzwe azira guhunga umutwe witwaje intwaro wa M23 yitabye Imana

Gen Maj. Alengbia Nyitetessya Nzambe Dieu Gentil wari mu bofisiye bakuru mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafunzwe…

2 Min Read
Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe
AMAKURUIMYIDAGADUROPOLITIKEUTUNTU N' UTUNDI

Heguwe amadosiye ya Bishop Gafaranga umu pastor uregwa ibyaha byihohotera rishingiye ku gitsina 

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?