Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize cyabakomeje, ndetse ko abadahwema kwibasira u Rwanda no kurukangisha ibihano
Yabigarutseho ku wa 7 Mata 2025 mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 ya Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima amahanga akangisha inkunga z’intica ntikize avuga ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize cyabakomeje kandi cyabateguriye guhangana n’ibiri imbere uko byaba bisa kose.
Ati “Ariko ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose, aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.”
Yagaragaje ko nta muntu ukwiye kugena ubuzima bwa mugenzi we, akavuga ko iyo umuntu ahisemo guhaguruka akarwanira uburenganzira bwe, akwiye kubaho ubuzima akwiriye.
Ati “Tuzarwana, ninsindwa, ntsindwe ariko hari amahirwe, hari amahirwe y’uko iyo uhagurutse ukirwanaho, uzabaho kandi twabayeho ubuzima umuntu uwo ari we wese akwiriye.”
Yavuze ko Abanyarwanda bagomba gutsinda ibihe by’ubusharire rurimo muri iki gihe, nk’uko bahanganye n’amateka y’ibihe by’umwijima u Rwanda rwanyuzemo.
Perezida Kagame yagarutse kandi ku bantu bamuteraga ubwoba bamubwira ko avuga cyane akanenga ababyobozi b’ibihugu bikomeye, ko bazamwica.
Ati “Nahitamo gupfa aho kubaho ubuzima bw’ikinyoma, kwishushanya ubuzima bwanjye bwose ku wundi muntu n’ubundi sinaba ndiho.”
Yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika badakwiye kwemera kubaho mu buzima bwo guteshwa agaciro, ahubwo ko bagomba kubaho bahangana.
Perezida Kagame yongeye kunenga abafitiye imigambi mibi u Rwanda, badahwema kurukangisha ibihano, avuga ko bakwiriye kujya mu kuzimu.
Ati: “Mufite ibibazo byanyu, mukwiye kuba muhangana nabyo aho kubitwegekaho, go to hell, just go to hell [Mujye mu kuzimu, mujye mu kuzimu.]”